Imibereho y’abaturage

Burera - Rusarabuye: Kubona amazi meza bibasaba nibura amafaranga 300 ku ijerekani imwe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Akagari ka Kabona ni kamwe mu bice by’umurenge wa Rusarabuye bikiri inyuma cyane mu kugezwamo amazi meza, bamwe mu batuye muri ako gace babwiye TV/Radio1 ko bakora urugendo rw’igihe kirenga isaba bamanuka umusozi bagiye kuvoma mu bishanga, utabishoboye bikamusaba byibuza amafaranga ari hagati ya 200 na 400 mu kugura ijerekani imwe y’amazi, bitewe n’imiterere y’aho atuye.

Uku kutabasha kugera ku mazi meza byoroshye ngo ntibibura kubagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi, cyane cyane mu kutabasha kubahiriza isuku uko bigomba ku buryo ngo hari n’abahingura bakabura uko bakaraba bakararana ubuhinge, abandi kumesa imyenda kuri bo ngo bikaba ari nk’imbonekarimwe; ibi byose bikabangamira imibereho myiza yabo.

Iki ni cyo gituma bongera kuzamura icyifuzo n’ubundi ngo batahwemye kugeza ku buyobozi bubegereye ariko ntibigire icyo bitanga, basaba ko nabo batekerezwaho muri gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusarabuye buvuga ko buzi neza ubwinshi bw’abaturage batuye muri ako gace bahanganye n’ikibazo cyo kutagira amazi, ikibazo banasangiye n’ikigo cy’ishuri kiri muri aka kagari nacyo ngo abanyeshuli bacyo bajya kuvoma mu gishanga nk’abandi bose. N’ubwo nta gihe runaka bateganya ko iki kibazo cyaba cyamaze gukemuka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge NSABIMANA Fabrice yabwiye TV/Radio1 ko hari umushinga ukiri mu nzira uzakura amazi ahitwa Nyabizi bizeye ko uzabazanira igisubizo cy’iki kibazo mu gihe kitari icya kure.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!