Imibereho y’abaturage

Burera-Rugarama: Ngo bahanganye n’imbogamizi zo kutagira umuhanda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umuhanda abaturage bagaragaza ko bawufiteho ikibazo ni uturuka ahazwi nko mu Gitesanyi ni mu kagari ka Karangara werekeza mu mu Maya ahubatse ibiro by’umurenge wa Rugarama ari naho hari ikigo nderabuzima cya Rugarama, ngo kuba uyu muhanda udakozwe neza bigira ingaruka mbi ku bakabaye bawifashisha aho ngo kugera kwa muganga bibavuna kuko utabashije kwigezayo n’amaguru bibasaba kumuheka mu ngobyi.

Aba baturage kandi bavuga ko bagerageza uko bashoboye batunganya uwo muhanda bifashishije amaboko yabo mu miganda ariko kubera ubukana bw’amazi aturuka mu birunga ngo bikaba byaranze ari naho bahera basaba ko bahabwa inyunganizi yisumbuye ku maboko yabo.

Mu gihe cy’iminsi itatu (Kuva kuwa mbere kugera kuwa gatatu) dushakisha uko twavugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama kuri iki kibazo, ntitwabashije kububona yaba ku biro by’uyu murenge yaba no ku murongo wa Telefone ngendanwa y’umuyobozi w’uyu murenge (Ntiyigeze atwitaba), icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Burera mu buryo rusange bwumvikanisha ko nta gahunda ya vuba ihari yo gukora imihanda gusa umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu muri aka karere HABUMUREMYI Evariste akavuga ko ubwo iyi gahunda izaba isubukuwe uduce nk’utwo uyu murenge uherereyemo tw’amakoro aritwo tuzaherwaho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!