Ubukungu

Burera: Ngo nta kibazo ubuyobozi bubona cyo kuba abaturage bamaze imyaka 3 nta ngurane .

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Imyaka ishize ari itatu akarere ka Burera gatangiye umushinga wo gukora uyu muhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho, ubuyobozi bw’akarere ka burera buvuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ryatangiriye mu gice cya Base-Kirambo, ari naho bikiri kugeza ubu. Abagombaga kwimurwa mu gice cya Butaro-Kidaho bo kuri ubu barataka igihombo gikomeye bagabijwe no kuba bamaze imyaka itatu babujijwe kugira ikindi gikorwa bongera gukorera ahagenwe nk’imbago z’uyu muhanda kandi n’ingurane ku mitungo yabo babariwe bakaba batarazihabwa.

Bamwe muri bo babwiye TV/Radio1 ko bakimara kubona umubare w’amafaranga babariwe no kuyasinyira ko bayemeye bahise bihutira gushaka uko bazimura ibikorwa byabo, ibi ngo byatumye abenshi bayoboka amabanki bafata inguzanyo kuko bari bizeye ko bagiye guhita bishyurwa n’abo bakabasha kwishyura none ubu ngo bakaba baramaze kugera mu bukererwe.

Abandi bavuga ko bahagaritswe imirimo yo kubaka yari igeze hagati bigatuma ayo bari bamaze gushora ahiramo (bayahomba), banamara kubarirwa ingurane bazahabwa ntibishyurwe ngo ibikorwa byabo bage kubikomereza ahandi, ibi nabyo bakabifata nk’ibyabateje igihombo.

Gusa igihombo aba baturage bataka, ubuyobozi bw’akarere ka Burera ntibugikozwa kuko umuyobozi wako UWAMBAJEMARIYA Florence we ahubwo abasaba kudatezuka ku nshingano zo gukomeza kwita ku mazu yabo no kuyarimbisha kugeza igihe ibikorwa byo gukora umuhanda bizabagereraho bakabona kwishyurwa, n’ubwo atagaragaza igihe ikorwa ry’umuhanda rizabagereraho.

Abaturage bakibaza ukuntu bakomeza gusabwa gutanga amafaranga ku mazu yamaze kugenerwa agaciro kandi baranabwiwe ko ibikorwa bazongeraho nyuma byo bitazishyurwa, ikindi kandi ngo bakaba bahora biteze ko isaha n’isaha izo nzu zishobora gusenywa.

Mu gihe aba baturage bavuga ko bamaze imyaka itatu bategereje ingurane zo kwimurwa ku mpamvu y’inyungu rusange itegeko n° 18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange mu ngingo yaryo ya 24 rivuga ko Indishyi ikwiye yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe. Iyo birenze icyo gihe, iyimurwa riba ritaye agaciro keretse uwimurwa n’uwimura babyiyumvikaniye.

Ingingo ya 28 y’iri tegeko kandi ivuga ko Mu gihe uwishyura indishyi zikwiye atazitangiye igihe cyagenwe kivugwa mu ngingo ya 24 y’iri tegeko yishyura indishyi y’ubukerererwe ya 5% buri mwaka yiyongera kuri iyo ndishyi ihabwa uwimurwa. Ariko nanone Icyo gihe ntigishobora kurenga imyaka ibiri (2).
Umuyobozi w’akarere ka Burera n’ubwo adatangaza ikigiye gukorwa avuga ko batazanyuranya n’ibiteganywa n’iri tegeko.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET