Umutekano

Burera: Ngo kumenera ibiyobyabwenge mu ruhame nta somo bisigira ababinywa n’ababicuruza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye igikorwa cyo kumena no kwangiriza mu ruhame ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda biba byafatiwe ku butaka bwarwo.

Ibi akenshi ngo bigakorwa mu rwego rwo guha isomo ababicuruza n’ababikoresha ngo babicikeho, nyamara wareba ugasanga bimaze gusa n’akamenyero n’uwabyambuwe bwacya akabisubiramo.

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, umwe mu mirenge ikunze gufatirwamo byinshi mu bituruka mu gihugu cy’ubugande, babwiye TV/Radio1 ko imwe mu mpamvu zituma bikomeza kuhagaragara kandi hari na benshi babyambuwe bakabihomberamo nyamara ntibabicikeho ari uko uwabishotsemo bitoroha kubireka, kuko ku babicuruza bibaha inyungu nyinshi mu gihe n’ababinywa biba byarabagize imbata.

Mu ijwi ry’ubuyobozi , umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika avuga ko batazacogora mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, kabone n’ubwo hari ababyamburwa ntibibabuze kubigarukamo kuko ngo aho babikura hari ubwo banabibakopa iyo baguye mu gihombo cyo kubyamburwa.

MAJYAMBERE Didace uyobora umurenge wa Cyanika aganira na TV/Radio1 yavuze ko mu ngamba bafite harimo no kugerageza gukora n’ubuyobozi bwo mu gihugu cy’ubugande inganda zikora izo nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda zikajyanwa kure y’umupaka ntibyorohere abanyarwanda kuzigeraho.

Muri uyu murenge wa Cyanika mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa polisi ihakorera ivuga ko hamaze gufatirwa ibiyobyabwenge bituruka mu gihugu cy’ubugande birimo Blue Sky udupaki 2000, Chase vodka udupaki 280, African Gin 1300, Living Waragi 240 na kanyanga litiro 35 byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni icumi n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!