Ubukungu

Burera: Ngo ibigori byatinze kwera bahitamo kubyahirira amatungo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera babibwiye TV/Radio1, ngo ubusanzwe mu minsi nk’iyi babaga basarura ibigori, ariko kuri ubu barataka icyo bita igihombo bagiye guterwa n’imbuto nshya y’ibigori bahawe mu mwaka wa 2017 ikaba yaraheze mu butaka, aho kugirango ikigori giheke, kigakomeza gukura gusa kiba kirekire ibituma bamwe ngo bahitamo kubyahirira amatungo kuko bamaze kubona ko bitazera.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gitovu buvuga ko ibivugwa n’aba baturage byaba bishingiye ku kuba imbuto bahinze kuri ubu koko itandukanya n’iyo bari bamenyereye yabangukaga ariko ikagira umusaruro muke, naho iyo bahinze kuri ubu yo ngo ikaba itinda mu butaka ariko igatanga umusaruro wisumbuyeho.
Muhire Silas uyobora uyu murenge yabwiye TV/Radio1 ko igishobora gukoma mu nkokora umusaruro biteze muri uyu mwaka ari uko batabonye imvura ihagije naho imbuto yo ngo nta kibazo bayifiteho.

Nk’uko byumvikana mu mvugo y’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitovu, kuva mu ihinga abaturage ntibigeze bumva neza iby’iyi mbuto nshya y’ibigori kuko bari bagitsimbaraye ku yo bari bamenyereye ariko ubuyobozi bubahatira guhinga inshya, umuntu ashobora kwibaza niba haba harabayeho umwanya wo kubasobanurira imiterere yayo n’itandukaniro ryayo n’iyo bari bamamenyereye hanyuma bakarenga bakaba barambiwe kuyitegereza bamwe bagahitamo kubyahirira inka nk’uko babivuga.

Ibi nanone bishobora kumvikana nka bimwe minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagarutseho aha impanuro abayobozi bari bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha, ubwo Gatabazi Jean Marie Vianney yashyikirizwaga inshingano ze nk’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, aho yavuze ko gushyira mu bikorwa gahunda ubuyobozi n’umuturage batumvise cyimwe birangira nta musaruro itanze.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano