Imibereho y’abaturage

Burera: Ngo hashize imyaka 4 hadakurikiranwa abariye amafaranga y’ivuriro

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu baturage b’akagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera babibwiye TV/Radio1, ngo mu gihe muri aka gace bagorwa no kubona ivuriro hafi bituma bajya kwivuriza hakurya I Bugande, bari bifuje ko bakubakirwa ivuriro bahereye ku mafaranga y’ubudehe agenerwa umudugudu. Maze imidugudu yose uko ari 9 igize aka kagari bahuriza ko ayo mafaranga agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana ane (5,400,000).

Aba baturage kandi bavuga ko uretse ayo mafaranga y’ubudehe banasabwe gutanga umusanzu aho buri muturage muri aka kagari yasabwaga amafaranga igihumbi (1,000) nyamara aya yose ngo uretse ikibanza cyaguzwe, n’ibindi bikoresho bike nk’amatafari n’amabuye andi batazi aho yarengeye dore ko na myinshi mu mirimo yakozwe kuri iyi nyubako ngo yanakozwe n’abaturage ubwabo binyuze mu miganda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buhakana iby’inyerezwa ry’ayo mafaranga buvuga ko ikosa ryabayeho ari iryakozwe n’ubuyobozi bw’akagari bwahinduye umushinga ugeze hagati amafaranga yari asigaye bukayashyira mu bimina byo kugurizanya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Cyanika Kayitsinga Faustin yabibwiye TV/Radio1.

Imirimo yo kubaka iri vuriro yari yatangiye muri Gashyantare 2013 iza guhagarara muri Werurwe 2014. Mu igenzurwa ry’ibanze ryakozwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera mu mpera z’uyu mwaka ushize wa 2017 ku ikoreshwa ry’amafaranga 5,709,400 ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buvuga ko ariyo yari amaze kuyigendaho, agera gusa kuri 1,612,000 niyo afite inyandiko zisobanura uko yakoreshejwe.

Gusa ubuyobozi bw’uyu murenge wa Cyanika ngo bushingiye ku biganiro burimo kugirana n’akarere busezeranya aba baturage ko muri uku kwezi kwa mbere imirimo yo kubaka ivuriro igiye guhita isubukurwa

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET