Imibereho y’abaturage

Burera: Ngo bivuriza muri uganda kubera kutagira ivuriro.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na HIRWA Benjamin

Bamwe mu baturage b’akagari ka Kamanyana kari mu murenge wa Cyanika ku mupaka w’u Rwanda n’Ubugande babwiye TV/Radio1 ko imiterere y’aho batuye ituma batoroherwa no kugera ku mavuriro yo mu Rwanda bityo benshi muri bo bagahitamo kujya kwivuriza mu Bugande.
Ibi ngo bakabiterwa n’uko kugirango byibuze bagere ku kigo nderabuzima cya Kabyiniro kitwa ko kibegereye bibasaba urugendo rukabakaba mu masaha atatu cyangwa ikiguzi cy’amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu (5000Frw) kuri moto.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buvuga ko abaturage bahitamo kujya kwivuriza I Bugande ari ubwende bwabo kuko muri aka kagari ka Kamanyana hari ivuriro, icyakora nanone bukemeza ko aho iri vuriro rikorera hatanogeye abaturage bose kuko risa n’iriri ku ruhande nk’uko abaterankunga barizanye bahisemo ko ryakorera mu biro by’akagari biri ku mupaka wa Cyanika.
KAYITSINGA Faustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika yabwiye TV/Radio1 ko abaturage bari bifuje ko bakubakirwa ivuriro rwagati mu kagari kabo kugirango byorohereze abaturage bose, ngo rikaba ryari ryatangiye kubakwa ariko ibikorwa bikaza guhagarara rituzuye kubera iryo rindi ry’abaterankunga ryari rije kuhakorera, icyakora ngo nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko bagifite imbogamizi yo kwivuriza kure hagiye gukorwa ubuvugizi kugirango imirimo yo kubaka iryo vuriro isubukurwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!