Ubukungu

Burera: Ngo banze guhinga ibirayi kuko ibiheruka byabahombeye

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Utereye amaso mu mirima inyuranye yo mu murenge wa Cyanika, ubona hasa n’aharimo impinduka kuko mu busanzwe mu bihe nk’ibi imisozi yose yabaga izimagije igihingwa cy’ibirayi nk’uko uyu ari umwe mu mirenge y’akarere ka Burera yatoranyirijwe guhingwamo ibirayi, kuri ubu ariko si ko biri kuko ahenshi hahinze ibishyimbo n’amasaka ibihingwa ubundi ngo abaturage bataba bitezeho umusaruro ariko bakabikora by’amaburakindi kuko igihombo baherutse guhura na cyo mu isarura ry’ibirayi riheruka ngo ryatumye bamwe bazinukwa iki gihingwa biturutse ku mikorere idahwitse y’amakusanyirizo nk’uko babibwiye TV/Radio1.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika na bwo bwemeza koko ko ubuso bwari busanzwe buhingwaho ibirayi muri uyu murenge bwagabanutse cyane, icyakora MAJYAMBERE Didace umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, mu kiganiro yagiranye na TV/Radio1 yavuze ko atari ugucika intege kw’abahinzi ahubwo ari ibura ry’imbuto y’ibirayi kuko ngo itarimo kuboneka ku isoko n’ihabonetse ikaza ihenze cyane, ari nacyo ngo barimo gukorera ubuvugizi kugirango abahinzi b’ibirayi nabo bajye bafashwa kubona imbuto mu gihe cy’ihinga nk’uko bikorwa ku bahinzi b’ibindi bihingwa.

Hari bamwe mu bahinzi ariko bavuga ko kuba batarabashije gukomeza guhinga ibirayi kandi ari igihingwa bari basanzwe bishimira ari inkurikizi ya politiki yizwe nabi y’ubucuruzi bw’ibirayi yaje ishyira imbere inyungu z’abacuruzi kurusha iz’umuhinzi, bakagenera abahinzi uko bagomba gusarura no kugurisha ibirayi byabo nyamara ntihigwe n’uburyo umuhinzi nawe yashyirirwaho inzira imufasha kubona imbuto n’inyongeramusaruro mu buryo butamuhendesheje, ingingo basaba ko nayo yakongera kwigwa neza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET