Imibereho y’abaturage

Burera: Ngo bamaze amezi atanu bakorera akarere batarahembwa na rimwe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni abaturage bo mu murenge wa Kinoni bakora akazi ko gutunganya umuhanda uturuka mu Gahunga werekeza Kirambo, ubwo baganiraga na TV/Radio1 bavuze ko aka kazi bagatangiye mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2017 bijejwe kuzajya bahembwa buri kwezi nyamara ngo kugeza ubu amezi akaba ashize ari atanu batarahembwa na rimwe.

Aba baturage bagaragaza impungenge zo kuba amashuli agiye gutangira badafite uburyo bwo kugurira abana babo ibikoresho by’ishuli kuko nta handi bafite bakura amafaranga, dore ko hari n’urubyiruko rw’abanyeshuli rugaragara muri aka kazi ngo bakaba bari bahisemo gukora iyo mirimo mu gihe cy’ibiruhuko kugirango amashuli azajye gutangira hari icyo bizigamiye.

Ubuyobozi bw’akarere ka burera buvuga ko atari amezi atanu (5) babereyemo abo baturage ahubwo ngo ni amezi atatu gusa nk’uko amasezerano bagiranye mu kwezi kwa cumi 2017 yavugaga ko bagomba kubishyura mu mezi atatu kandi nabwo ari uko akazi bumvikanye karangiye, nk’uko umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu HABUMUREMYI Evariste yabitangarije TV/Radio1.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubwo imirimo abo bakozi basabwaga igana ku musozo no kubishyura biri hafi, kuko ngo kuri ubu hari abakozi b’akarere barimo gukora ubugenzuzi bw’ibyakozwe kugirango babone kwishyurwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!