Ubukungu

Burera: Ngo bagabanyirijwe umushahara batazi impamvu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abafite ikibazo cyo kugabanyirizwa umushahara mu buryo batazi ni abakora imirimo yo kubungabunga imihanda inyuranye yo mu karere ka Burera iri mu maboko y’amakoperative atandukanye yahawe akazi n’akarere, mu gihe ubundi mbere ikiguzi cyo gutunganya ikirometero kimwe cyari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu na bitanu (55,000 Frw) nyuma akaza kugabanywa akagera ku bihumbi mirongo itatu na bibiri (32,000 Frw), abakora muri iyi mihanda bavuga ko byabateje igihombo ku buryo ubu uretse kuhakura amaramuko, igikoresho gishaje bitaborohera kugisimbuza kuko batakibasha kwizigamira.

Aba baturage bagendeye ku kuba amafaranga basigaye bahembwa babona ngo ari make, kandi mu kuyagabanya hakaba nta biganiro byabayeho ngo babyumvikaneho n’umukoresha wabo ariko karere ka Burera, bifuza ko bishobotse bakongera bakazamurirwa umushahara kugirango nabo babashe kwiteza imbere.

Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Burera ntacyo bwizeza abo baturage kuri iki cyifuzo, kuko ngo n’ubwo akarere ariko kabahaye akazi kakaba ari nako kabahemba ariko ngo atari ko kagena ikiguzi cyo gutunganya imihanda nk’uko n’amafaranga kishyura abo bakozi ngo nako kayahabwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mihanda.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu HABUMUREMYI Evariste yabwiye TV/Radio1 ko nabo batazi icyagendeweho ayo mafaranga agabanywa ariko kandi ngo bagomba kubyubahiriza uko biri kuko ubaha amafaranga ari nawe ubagenera uko bayakoresha.

Uretse kuba aya mafaranga abafite inshingano zo kwita ku mihanda yo mu karere ka Burera bakoreraga bataka ko yagabanyijwe, bamwe muri bo banavuga ko batinda kwishyurwa aho nk’abo mu murenge wa Kinoni baherutse gutangariza Tv/Radio1 ko kuva mu kwezi kwa cyenda 2017 kugeza ubu mu mpera z’ukwa mbere 2018 amezi agiye gushira ari atanu batarahembwa na rimwe, aka nako ngo ni akandi gatotsi mu musaruro bari biteze gukura muri aka kazi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!