Politiki

Burera-Musanze: Ibirayi byimuye ba gitifu 17.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’ibibazo bitandukanye byakomeje kumvikana mu bucuruzi bw’ibirayi ndetse bigahagurutsa inzego zinyuranye na ministere zitandukanye ngo hashakishwe umuti w’iki kibazo, hari aho ugera abahinzi bakakubwira ko ingamba zafashwe nazo ubwazo hari ibindi bibazo zateje, urugero ngo nko kuba imirenge isigaye ihana ibihe byo gusarura hari ababona bibahombya ngo kuko hari ubwo bakenana imyaka mu murima batemerewe kuyisarura kuko igihe cyabo kitaragera cyangwa se ugasanga binabangamira ihinga ry’indi myaka.

Uretse n’ibi kandi n’igiciro fatizo cyari kigenderewe kubungwabungwa hafatwa izi ngamba zose hari aho ugera ugasanga kitaragerwaho aho hari amakosa akisubiramo ngo ku buryo hari naho bagitinyuka gusinyisha umuturage amafaranga adahuye n’ayo bamwishyuye mu by’ukuri.

Ibi rero ngo ni ikimenyetso cy’intege nke z’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze cyane cyane mu mirenge no mu tugari, ari nayo mpamvu Guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianey avuga ko yabateye kwimura abari basanzwe bakorera mu mirenge izwiho kweza ibirayi mu turere twa Musanze na Burera bakajyanwa gukorera ahandi ariko kandi akongeraho ko ibi ari gasopo(Kwihanangirizwa) bahawe nk’ikimenyetso cyo kudakora neza, ababasimbuye bo ngo inshingano nyamukuru ibajyanye ni ukurengera umuhinzi w’ibirayi.

Imirenge yo mu karere ka Musanze yahinduriwe abayobozi ni: Kinigi, Nkotsi, Musanze, Kimonyi, Muko, Nyange, Cyuve, Gataraga na Rwaza. Iyo mu karere ka Burera yahinduriwe abanyamabanga nshingwabikorwa ni: Rugarama, Kinyababa, Butaro, Bungwe, Gahunga, Ruhunde, Nemba na Cyanika.

Si abanyamabanga nshingwabikorwa bahinduwe gusa kuko n’abari bashinzwe ubuhinzi muri iyo mirenge ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari nabo bahinduriwe aho bakoreraga muri aya mavugurura, impamvu ngo ikaba ari uko hari bamwe muri bo bagaragaraga nk’inzitizi zari zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yafashwe agomba kugenga isarurwa n’icuruzwa ry’ibirayi mu nyungu z’umuhinzi

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!