Imibereho y’abaturage

Burera: Imiryango ine igizwe n’abantu 30 yibera mu matongo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni urugo rugizwe n’inzu ebyiri n’igikoni kidakinze, rudafite ubwiherero ruherereye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Butaro ku musozi umaze imyaka ibiri wimuweho abaturage bari bahatuye bose kuko harimo kubakwa kaminuza. Muri uru rugo abari bene rwo basize kuko bimuwe ku bw’ibikorwa by’inyungurusange, ni ho umunyamakuru wa TV/Radio1 yasanze imiryango ine y’abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bagera kuri mirongo itatu (30) bose hamwe.

Aba baturage bavuga ko muri aka gace bigaragara ko ari mu matongo bahazanywe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro nyuma yo kubimura I Budogoro aho bari basanzwe batuye nyamara ntibagire ahandi babatuza. Aha bavuga ko bahahuriye n’ubuzima bubi kuko ari benshi kandi aho baba ari hato ku buryo ngo hari n’abarara mu gikoni kidakinze aba ngo bameze nk’ababa hanze.

Uretse ibyo kandi bavuga ko no kubona icyo kurya bitaborohera kuko ngo aho bari batuye bari bahafite uturima duto byibuza twabafashaga kwihingira imboga none ngo aha bacumbikiwe ntaho bashobora guhinga, ibituma bamwe muri bo babeshejweho no gusabiriza dore ko abenshi muri bo ari n’abana bato.

Ubuyobozi bw’umurenge wa butaro buvuga ko aba baturage kuba muri ayo matongo ari amahitamo yabo kuko ngo bari bateguriwe amazu yo kubimuriramo bakayanga bifuza ayo mu mudugudu w’icyitegererezo, mu gihe rero ngo ayo yabaye ataraboneka ubuyobozi bufata umwanzuro wo kuba bubacumbikiye mu nzu zimuwemo abari bahatuye ubwo ibikorwa byo kubaka kaminuza byari bitangiye.

NDAYISABA Egide uyobora uyu murenge ariko nanone agasa n’uwivuguruza avuga ko ayo mazu yari agenewe abimuwe yari make ku buryo atari kubakwira, gusa ngo kubimura byo byarihutirwaga kuko aho bari batuye hari habi.

Icyakora uyu muyobozi agatanga icyizere ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa cyenda amazu mashya ari kubakwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mulindi azaba yuzuye kandi ngo aba bazaba aba mbere mu kuyatuzwamo, ni mu gihe ku cy’umutekano muke nawo bataka uyu muyobozi avuga ko atari byo kuko aha batuye nubwo nta bandi bahari ngo ariko irondo ritabura kuhagera.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!