Ubukungu

Burera: Ikibazo cy’ibirayi kiracyari agatereranzamba

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni ikibazo kigaragara mu turere tuzwiho guhinga ibirayi ku bwinshi nka Rubavu na Nyabihu cyo kuba abahinzi barimo gupakiza ibirayi hagashira ibyumweru birenga bibiri batarishyurwa, bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bakigaragaza nk’icyamaze kubatesha icyizere ku mbaraga Leta yashyize mu kurwanya abari bazwi nk’abamamyi baguriraga umuhinzi w’ibirayi ku mafaranga make, ibi ngo bigaterwa n’uko abamamyi barabaguriraga kuri make ariko bakayabahera aho none ubu bagurisha binyuze mu makusanyirizo bakaba basigaye bategereza iminsi ishobora kugera no ku byumweru bibiri amafaranga yabo batarayabona.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bushinja aba baturage kuremereza iki kibazo bwabwiye TV/Radio1 ko imbogamizi igihari ari uko koperative y’inkeragutabara iherutse kwegurirwa ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibirayi itaramara kwiyubaka, icyakora ngo bizeye ko mu minsi iri mbere bizagenda bikemuka ku buryo abahinzi badakwiye kumva ko byarutwa no kwimika abamamyi barangwagwa n’icyo umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe ubukungu n’iterambere HABUMUREMYI Evariste yise Ubujura

Nta kindi aba bahinzi b’ibirayi bifuza uretse kuba uburyo bw’ubucuruzi bw’ibirayi bwanozwa umuhinzi usaruye agahita abona amafaranga ye kuko n’ubundi ari cyo ahanini abamamyi bakibashukisha uwabona urwaho akaba yakwemera kubibahera kuri make.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!