Imibereho y’abaturage

Burera: Icyorezo kimeze nka Malariya kibasiye abaturage

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni icyorezo ubuyobozi bw’umurenge wa Rusarabuye buvuga ko hashize ibyumweru bibiri gitangiye kugaragara, cyane cyane mu kagari ka Kabona kari hagati y’igishanga cy’urugezi n’ikiyaga cya Burera, abagezweho n’iki cyorezo baganiriye na TV/Radio1 bavuga ko bafatwa n’inkorora ikazana n’umuriro, gusuhererwa no gucika intege mu mubiri.

Dusabimana Beatrice, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Muharuro umwe mu yigize akagari ka Kabona karimo kugaragaramo iki cyorezo cyane, avuga ko uwafashwe n’ubwo burwayi agaragaza ibimenyesto bisa n’ibya Maralia ariko bamusuzuma bakayibura, ikindi kandi ngo ni icyorezo kigera mu muryango kigahera ruhande kikararika, aho ngo byibuza muri buri muryango hataburamo nk’abantu babiri cyangwa batatu bamaze kugerwaho n’ubu burwayi.

Ubu bwiyongere bw’abafatwa n’ubu burwayi kandi bunashimangirwa n’umwe mu baganga b’ivuriro rya Kirambo bakorera muri aka gace uvuga ko ubu barimo kwakira abarwayi bakabakaba mu ijana ku munsi, icyakora ngo nta mbogamizi barabigiriramo kuko imiti barimo kubaha bagendeye ku bimenyetso by’ibicurane bagaragaza ibasha kubavura.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusarabuye buvuga ko nyuma yo kubona ko ubwo burwayi busa n’icyorezo basabye ikigo nderabuzima cya Kirambo ko cyakorana n’ibitaro bya Butaro ngo hamenyekane intandaro yacyo ariko kugeza ubu bakaba ntacyo baratangarizwa, NSABIMANA Fabrice uyobora uyu murenge yatangarije TV/Radio1 ko nyuma y’icyumweru gishize bamenye iby’iki cyorezo nta gikuba kiracika kuko n’abo kigaragaraho bavurwa bagakira gusa imbogamizi akaba ari uko kirimo gufata abantu benshi mu gihe gito.

Ingingo y’uko ubu burwayi busa n’ibicurane bivanze n’inkorora bushobora kuba bufitanye isano n’ihinduka ry’ikirere niyo ubuyobozi bw’umurenge wa Rusarabuye buhurizaho n’abaganga bakorera muri aka gace, icyakora abahatuye bo bagasa n’abatabyumva neza kuko ngo ari ubwa mbere bakwibasirwa n’uburwayi nk’ubwo, yewe ngo n’izo ndwara zindi bakaba bari basanzwe bazirwara ariko ntibigere ku rwego barimo kubonaho icyo bo bita icyorezo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!