Imibereho y’abaturage

Burera: Icyasubije inyuma akarere mu mihigo ntikivugwaho rumwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Aka karere ka Burera mu mihigo ya 2016/2017 kari kaje ku mwanya wa 8 n’amanota 79.3%, mu mwaka wakurikiyeho wa 2017/2018 ari nayo mihigo iheruka kweswa aka karere kaza ku mwanya wa 27 n’amanota 57.2%. Ni ibintu bitashimishije impande zombi, yaba abaturage ndetse n’abayobozi b’aka karere, gusa impamvu y’iri subira inyuma ntibayivugeho rumwe aho bamwe mu baturage b’aka karere babwiye TV/Radio1 ko bashingiye ku byo babonesha amaso babishyira ku mutwe w’abayobozi b’aka karere bashyira imbere inyungu zabo bwite, rimwe na rimwe bakaba banyereza n’ibyari bigamije guteza imbere umuturage, inkurikizi yabyo ikaba idindira ry’imishinga myinshi muri aka karere.

Ibi ahanini abaturage b’aka karere bakabishingira ku ngero z’abari abayobozi b’aka karere baherutse gutabwa muri yombi bakekwaho imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta, barimo uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, uwari umunyamanga nshingwabikorwa w’akarere n’uwari ushinzwe ibikorwa rusange kuri ubu banamaze gusezererwa muri iyo mirimo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwo buvuga ko impamvu nyamukuru yatumye aka karere katabasha kwesa imihigo ubwako kari kihigiye ari uko uburyo bw’imitangirwe y’amanota y’imihigo bwahindutse muri uyu mwaka, aho ibikorwa bitari byakarangiye byahitaga bihabwa zeru nk’uko umuyobozi w’aka karere UWAMBAJEMARIYA Florence yabibwiye TV/Radio1, nawe ndetse akanashimangira ibivugwa n’abaturage ko hari imishinga myinshi koko yadindiye.

Uyu muyobozi utashatse kwinjira cyane mu mpamvu zateye idindira ry’iyo mishinga asa n’uwitsa kuri zimwe muri zo, zirimo inyigo zikorwa nabi ndetse n’amasoko adatangirwa igihe. Ibi byose akavuga ko biteguye kubikosora kugira imishinga yose y’aka karere yadindiye muri uyu mwaka w’imihigo wa 2018/2019 izabashe kurangira.

Umwe mu mishinga migari yadindiye muri aka karere ni ikorwa ry’umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho byari biteganyijwe ko wakabaye waruzuye muri Mata uyu mwaka nyamara kugeza ubu ibikorwa bikaba byarahagarariye hagati n’abaturage bategujwe kwimurwa batarahabwa ingurane, hakiyongeraho hoteli ya “Burera Beach Resort” yashowemo miliyoni 500 n’aka karere nayo ikaba imaze imyaka ibiri yuzuye ntawe urayikoreramo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET