Ubukungu

Burera: Ibyahagurukije minisiteri 3 nta mpinduka byatanze-Abahinzi b’ibirayi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yandiswe na HIRWA Benjamin

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama iherutse guhuza abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibirayi yabereye mu karere ka Musanze, iyobowe na minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda ari kumwe na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, wari ugushyira amakusanyirizo y’ibirayi mu maboko y’abahinzi ubwabo, ibi byasabaga ko hajyaho amakoperative y’abahinzi b’ibirayi akaba ari nayo afata inshingano zo kuyobora amakusanyirizo.
Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera babwiye TV/Radio1 ko amatora yo kugena abagiye kuyobora koperative yabo ari nabo bafite inshingano zo kuyobora amakusanyirizo atanyuze mu mucyo, kuko n’ubundi ngo abari basanzwe mu makusanyirizo ashinjwa imikorere idahwitse aribo bagarutse no kubayobora, bakavuga kandi ko amatora yakozwe mu bwiru.
Bamwe muri aba bahinzi ntibabura gukeka ko hashobora kuba hari bamwe mu bayobozi b’umurenge wa Gahunga bihishe inyuma y’icyo bita imigendekere mibi y’amatora yo gushyiraho ubuyobozi bw’iyi koperative nshya y’abahinzi b’ibirayi mu murenge wa Gahunga.
Icyakora ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko amatora yagenze neza, kuko yagombaga kuba kuwa mbere tariki 11/12/2017 agasubikwa kubera ubwitabire buke akimurirwa kuwa gatatu tariki 13/12/2017, ibi kandi ngo byari no mu rwego rwo gufata umwanya wo kugenzura abagomba gutora hirindwa ko hazamo n’abatari abahinzi.
Aha MWAMBUTSE Amani Wilson uyobora uyu murenge akavuga ko abavuga ko amatora atagenze neza bashobora kuba ari abamamyi bakuwe amata ku munwa n’aya mavugurura.
Umwe mubo aba baturage bafiteho ingingimira n’uwitwa NTIBANYENDERA Boniface bemeza ko yahoze akorana n’ikusanyirizo kuva ryatangira, ibi ngo bikaba byaranabanje guteza impaka ndende mbere y’uko amatora atangira nyamara bikarangira yemerewe kwiyamamza ndetse akanatsinda amatora.
Icyakora ibi ntibabivugaho rumwe n’umuyobozi w’umurenge wa Gahunga uvuga ko impamvu bakekera NTIBANYENDERA Boniface gukorana n’ikusanyirizo ari uko yari asanzwe ayobora koperative y’abahinzi b’ibirayi, bityo ngo nawe itegeko rikaba ryaramuhaga uburenganzira bwo kwiyamamaza.
Iyo usesenguye impungenge zigaragazwa n’aba bahinzi, usanga ahanini zishingiye ku kuba koperative yari iriho yaragiranaga imikoranire ya hafi n’ikusanyirizo cyane ko abenshi mu bari bagize iyo koperative ngo ari nabo bagarukaga baguhurira mu ikusanyirizo, ku buryo bataraburaga no kwivanga mu bikorwa by’ikusanyirizo, ari naho bahera bavuga ko nabo imikorere idahwitse y’amakusanyirizo bari bayifitemo uruhare, bakifuza ko niba koko igihe cyari kigeze ngo habeho impinduka hakwiye kubaho impinduka zisesuye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!