Ubukungu

Burera: Hoteli si amazu gusa, hari byinshi bikibura kuya Burera” – Rwiyemezamirimo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Hari hashize igihe gisaga imyaka ibiri akarere ka Burera gatangaje ko Hoteli yubatswe n’aka karere ku nkengero z’ikiyaga cya Burera yamaze kuzura, ko kandi icyari kigikorwa ari ugushakisha rwiyemezamirimo ugomba kuzayikoreramo, kuko akarere ubwako katemerewe gukora ibikorwa by’ubucuruzi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahamirije TV/Radio1 ko na rwiyemezamirimo ugomba kuzakorera muri iyi hoteli yiswe “Burera Beach Resort” yamaze kuboneka ndetse ko n’imyiteguro yo gutangira imirimo ayigeze kure.

Mu kiganiro yagiranye na TV/Radio1, NSENGIYUMVA umaze hafi umwaka atsindiye isoko ryo gukorera muri iyi hoteli yavuze ko kuba ataratangira imirimo atari ku bw’impamvu ze, ahubwo ari uko hari byinshi byari bitaranozwa mu nyubako z’iyi hoteli, ndetse no gushyiramo ibikoresho nkenerwa byose, kuko kugeza ubu ari inzu zihagaze gusa kandi ngo hoteli atari amazu gusa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo bwemera koko ko hari ibyari bitarakorwa birimo gutegura uburyo bwo gutunganya amazi yakoreshejwe, kugeza amashanyarazi mu nyubako z’iyi hoteli (Ibi kuri ubu byamaze gukorwa) no kugezamo ibikoresho nkenerwa byose (byo bitarakorwa).

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Kanama 2018 ni bwo abubatse iyi hoteli bamurikiye akarere ka Burera imirimo yari ikibura irimo uburyo bwo gufata amazi yakoreshejwe no kugeza amashanyarazi mu nyubako z’iyi hoteli. Nyuma yo kumurikirwa iyi mirimo, NGIRUWONKUNDA Emmanuel ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Burera yabwiye TV/Radio1 ko iyi ari imwe mu mpamvu zari zaradindije ifungurwa ry’iyi hoteli.

Kugeza ubu uretse inzu nta kindi gikoresho na kimwe gikoreshwa muri hoteli kiragezwamo, ibyo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeza kuvuga ko isoko ryatanzwe , ariko ntibutange igihe bizazira. Ni mu gihe rwiyemezamirimo watsindiye gukorera muri iyi hoteli avuga ko we yiteguye, ku buryo umunsi ibireba akarere bizaba byarangiye nawe azahita atangira gukora kuko ngo no kuba amaranye isoko iki gihe cyose atararibyaza umusaruro bitabura kumuteza igihombo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET