Ubukungu

Burera: Hotel yashowemo Miliyoni 500 Frw imaze umwaka n’igice yarabuze isoko

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubusanzwe uturere ntidukora ibijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ariko inama njyanama y’akarere ka Burera yateranye mu mpera z’umwaka wa 2014 yemeje ko ako karere kagomba kubaka hoteli mu rwego rwo gutinyura abikorera n’abashoramari.

Ku itariki ya 10 Nyakanga 2016, Habumuremyi Evariste, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu, yahamirije itangazamakuru ko iyi hoteli yamaze kuzura, icyari gisigaye gusa ari ugushyiramo ibikoresho.

Nyuma y’umwaka n’igice inyubako z’iyi hotel ziracyahagaze uko zari zimeze kuva icyo gihe nta gikorwa na kimwe kirakorerwamo, abaturiye iyi hoteli bemeza ko bari bayitezeho inyungu, ngo nabo bibaza icyabuze kugira ngo amafaranga ya Leta yashowe muri uyu mushinga atangire kubyazwa umusaruro bakabiburira igisubizo.

Ubwo iyi hoteli yuzururaga mu mwaka wa 2016 ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwatangaje ko nk’akarere batazayikoreramo ubucuruzi ahubwo bagomba kuyegurira abikorera, iyi ngo ari nayo nzira yari igikurikizwa kugeza n’ubu, cyane ko ngo inzira zo gutanga amasoko hari ubwo ziba ndende, ariko kuri ubu ngo hamaze kuboneka umushoramari ugiye kuyikoreramo nk’uko umuyobozi w’aka karere UWAMBAJEMARIYA Florence yabibwiye TV/Radio1.

N’ubwo nta bisobanuro byinshi umuyobozi w’akarere ka burera yashatse gutanga ku ntandaro y’idindira ry’uyu mushinga, mu kiganiro yagiranye na TV/Radio1 NIYONZIMA Jean Marie umuyobozi w’ikigo (Company) cyitwa “Nogouchi Holding”, wari umufatanyabikorwa w’akarere ka Burera mu mushinga wo kubaka iyi hoteli, avuga ko imikorere igenda biguruntege bitewe n’abayobozi b’akarere ka Burera bakomezaga kuzana amananiza mu mikoranire aribyo byatumye bahitamo gukuramo akabo karenge mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2017, bagasaba gusubizwa amafaranga bari bamaze gushoramo ageretseho n’inyungu bityo umushinga ugasigara ari uw’akarere gusa.

Iyi hoteli yahawe izina rya “Burera Beach Resort” iherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Burera ahitwa mu Gitare, mu murenge wa Kagogo.Yatangiye kubakwa mu ntangiro za 2015, yuzura mu ntangiriro za Nyakanga 2016 itwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 500, yose avuye mu kigega cya Leta, kugeza ubu umwaka n’igice ukaba ushize itaratangira kubyazwa umusaruro.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!