Ubukungu

Burera: Haribazwa irengero ry’amafaranga yari agenewe abaturage nk’ingurane y’aharimo kubakwa Kaminuza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mudugudu wa Murindi akagari ka Mubuga mu murenge wa Butaro ni ho harimo kubakwa Kaminuza ya Global Health Equity bivugwa ko ari ishami rya Havard University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Abari batuye muri uwo mudugudu n’abandi bari bahafite ibikorwa bavuga ko hashize imyaka ibiri bategetswe kuhimuka bagasezeranywa guhabwa ingurane ariko ngo barazitegereje amaso ahera mu kirere.

Abo baturage kandi babwiye TV/Radio1 ko kuba baravanwe mu byabo igitaraganya batanishyuwe byatumye bamwe bajya gukodesha amazu yo gucumbikamo, abandi bagorwa no kubona amasambu yo guhingamo dore ko abenshi basanzwe batunzwe n’ubuhinzi ibyo bavuga ko byatumye kuri ubu bari mu buzima butaboroheye na gato.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Burera kuri iki kibazo ntibyadukundira kuko inshuro zose twahamagaye umuyobozi w’aka karere kuri telephone ye ngendanwa atigeze yitaba, icyakora guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney we yabwiye TV/Radio1 ko nawe amaze iminsi mike amenye iki kibazo akibwiwe n’abaturage kuko atigeze agihabwa muri raporo agezwaho n’abayobozi, agasezeranya abo baturage ko agiye kugikurikirana akamenya intandaro yo kutishyurwa kwabo kuko ngo ubundi uyu mushinga ujya gutangira wari ufite amafaranga ahagije ku buryo nta muturage wakabaye yarasigaye atishyuwe.

Nubwo abari batuye kuri ubwo butaka burimo kubakwaho kaminuza bose basabwe kuhava n’inzu zabo zigasenywa, siko hose haratangira gukoreshwa ibituma abaturage bavuga ko bitari ngombwa ko bakurwamo igitaraganya bataranishyurwa, ariko kandi abandi bakanibaza irengero ry’amafaranga bagombaga kwishyurwa mu gihe hari n’ababwiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera ko amafaranga yashize.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!