Ubukungu

Burera-Bungwe: Kutagira isoko rya kijyambere bibagusha mu gihombo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye umurenge wa Bungwe mu karere ka Burera baravuga ko kuba muri uyu murenge batagira isoko rya kijyambere bituma ubucuruzi budatera imbere n’ibyo bejeje bikagurwa kuri make.

Aba baturage banavuga ko aho ahitwa ko hari isoko ku Kibanda riremera ku gasozi.
Ni ibintu abaturage bavuga ko biha urwaho ba rusahurira mu nduru babyitwaza bakabagurira ibicuruzwa n’imyaka yabo kuri make;bityo bakifuza ko bakubakirwa isoko rya kijyambere nkabo mu yindi mirenge y’aka karere.

Habumuremyi Evariste umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu asezeranya aba baturage ko umwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2018/2019 mu murenge wa Bungwe hazubakwa isoko rya kijyambere abaturage bakaruhuka urugendo rurerure bakora bajya kurema amasoko agezweho.

Aba baturage bakomeza basaba kandi ko mu gihe iri soko ryakubakwa, hakorwa n’umuhanda uriganaho kugira ngo iterambere ribagereho neza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET