Politiki

Burera: Benshi ntibagitanga ibitekerezo babinyujije mu dusanduku twabigenewe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Hari abaturage n’abayobozi batavuga rumwe ku mikoresherezwe y’udusanduku tw’ibitekerezo dukunze kugaragara ku nzu zikorerwamo n’ubuyobozi cyangwa zitangirwamo serivisi zinyuranye, aho bamwe mu baturage bakemanga agaciro gahabwa ubutumwa buhanyuzwa nyamara ahubwo bamwe mu bayobozi bo bakavuga ko abaturage ubwabo aribo badakunze kudutangamo ibitekerezo.

Udusanduku tw’ibitekerezo ni udusanduku duto ukunze gusanga ku nyubako za Leta n’ahandi hatangirwa serivisi zinyuranye, ahanini utu tuba tugamije kwakira inyandiko zigaragaza ibitekerezo by’abaturage bashobora kuba batinya gutangira mu ruhame nko kunenga imikorere idahwitse y’umuyobozi runaka n’ibindi, nyamara hari bamwe mu baturage bakemanga agaciro gahabwa ibitekerezo binyuzwa muri utu dusanduku ngo kuko ntaho barumva ikibazo cyakurikiranwe biturutse ku gitekerezo cyanyujijwe mu gasanduku.

Icyakora nubwo hari abaturage nk’aba bakemanga uko ibitekerezo binyuzwa mu dusanduku byakirwa, abenshi nanone bumvikana nk’abadakangukira kudukoresha dore ko hari abo usangana ibibazo bavuga ko babuze aho babinyuza, gusa nanone bakumvikana nk’abadafite amakuru ahagije mu mikorere y’utu dusanduku.

Uku kutitabira gukoresha utu dusanduku tw’ibitekerezo binashimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kagogo, uvuga ko ari gake babona ibitekerezo muri utu dusanduku ku buryo ahubwo ngo bagiye gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kudukoresha cyane kuko ngo tubafasha kubona amakuru aba yaragizwe ubwiru mu midugudu.

Gusa ikindi bamwe bibaza ni uko byagenda mu gihe muri aka gasanduku hanyuzwamo igitekerezo kinenga, kandi uwo kinenga ariwe ugomba kugisoma, ari nayo mpamvu bamwe bakeka ko hari ibitekerezo bishobora kuba binyuzwamo bikarigiswa bitageze ku wagira icyo abikoraho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!