Imibereho y’abaturage

Burera: Barakeka ko ubufasha bw’imbuto bari bagenewe bwanyerejwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ibiza by’umwuzure wakomotse ku mvura biherutse kwibasira ibice binyuranye by’igihugu, cyane cyane mu gace gasatira ibirunga byatumye hari abaturage benshi bisanga mu cyiciro cyo gufashwa, guhera ku biribwa kugera ku biryamirwa. Umurenge wa Gahunga ni umwe mu y’akarere ka Burera yashegeshwe cyane n’ibi biza aho ni imyaka yari iri mu mirima yarengewe biturutse ku mazi amanuka mu birunga, ibi byatumye mu bufasha aba baturage bagenewe hateganywamo n’imbuto yabafasha kongera guhinga, gusa hari bamwe muri bo babwiye TV/Radio1 ko uburyo iyo mbuto yatanzwemo butanyuze mu mucyo kuko ngo hari abayihawe batayikwiriye abayikwiriye ntibagereho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga buvuga ko uko imbuto yaje ariko yatanzwe harebwe abababaye kurusha abandi kuko n’ubundi ngo nta muturage imvura itagezeho kandi bitari gushoboka ko hafashwa bose nk’uko BIZIMANA Ildephonse umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabibwiye TV/Radio1.

Uyu muyobozi ashimangira ko imbuto yose yaje yahawe abaturage nyamara hakaba bamwe mu baturage bavuga ko nyuma y’uko hari imodoka zari zazanye ibirayi aha ku murenge baje kubona izindi zibipakira ntibamenye irengero ryabyo.

Amakuru ariko ubuyobozi bw’uyu murenge wa Gahunga bwumvikanisha ko ari mashya kuri bwo, ku buryo ngo bagiye kuyakurikirana bakamenya ukuri, byaba byaranabayeho koko nyir’ukubikora akabibazwa.

Uyu muyobozi avuga ko ikindi gishoboka ari uko abaturage imodoka babonye yari ijyanye iyi mbuto ahandi bagatekereza ko nayo yagombaga kubisiga mu Gahunga nyamara atariwo murenge wonyine wagenewe iyo mbuto kuko hari n’abandi nabo bahuye n’ibiza

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!