Ubukungu

Burera: Bamaze imyaka 4 barangamiye amapoto atarashyirwaho insinga ngo babone umuriro

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abagaragarije Tv/Radio1 ingingimira batewe n’idindira ry’uyu mushinga wo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi wahagarariye mu gushinga amapoto gusa hakaba hashize imyaka ine nta kindi gikorwa kirarengaho, ni abo mu murenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera bavuga ko uretse no kuba ibyabo byangijwe hashingwa ayo mapoto bitararishywe, ngo banababazwa no kuba iterambere bari bategereje ritarabagezeho batanazi icyarikomye mu nkokora.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) ishami rya Burera bwatangaje ko hatavutsemo indi mbogamizi bitarenga mu kwa gatandatu k’uyu mwaka iki kibazo gihuriweho n’uturere twa Gakenke Musanze na Burera kidakemutse. Idindira ry’uyu mushinga waterwaga inkunga na Banki y’isi, ryaturutse kuri rwiyemezamirimo wagombaga kuwushyira mu bikorwa bikamunanira, bikaba ngombwa ko hongera gutangwa isoko bundi bushya ari nabyo byari bigikorwa kugeza ubu nk’uko MUHAYIMANA Celestin umuyobozi wa EUCL ishami rya Burera yabibwiye TV/Radio1.

Mu gihe uyu mushinga wo gukwirakwiza umuriro wari watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2014, mu turere dutatu wagombaga kugezamo umuriro akakiri inyuma ni aka Gakenke kari ku kigereranyo cya 28% mu gihe aka Burera kari ku kigereranyo cya 31% naho aka Musanze kakaba ku kigereranyo cya 36%, imibare byumvikana ko yakabaye itakiri aha iyo uyu mushinga uza kuba wararangiriye igihe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!