Imibereho y’abaturage

Burera: Bahangayikishijwe n’ivomo ryangijwe n’ikorwa ry’umuhanda

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Intandaro y’iki kibazo ngo ni ikorwa ry’umuhanda Butaro – Kirambo, ryubatse ikiraro kiyobora amazi y’imvura haruguru neza neza y’ivomo riri ahitwa Kanyembaragasa ni mu mudugudu wa Muharuro mu kagari ka Kabona umurenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera, bigatuma iyo imvura iguye ryuzurirwa n’ibyondo.

Iyangirika ry’uyu mugezi ryabaye nko guhumira ku mirari kuko n’ubusanzwe aka kagari ka Kabona gafite ikibazo cy’amazi muri rusange. N’ubwo abaturage bagerageza gusibura uyu mugenzi ngo bisa no gukora ubusa kuko n’ubundi iyo imvura iguye uhita wongera ugatabama, ibi bikaviramo bamwe gusubira kuvoma ibirohwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusarabauye bwumvikana nk’ubudafite igisubizo gihamye kuri iki kibazo buvuga ko nta kindi bakora uretse gufatanya n’abaturage mu miganda bakomeza gusibura uwo mugezi uko imvuraiguye ikawutaba, ubundi bagategereza igihe “NPD” yakoraga umuhanda ubu yanabaye ihagaritse imirimo yazasubukura bakayisaba kwimura icyo kiraro cyabaye intandayo yo gusibama kw’iryo vomo nk’uko NSABIMANA Fabrice umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu umurenge yabitangarije TV/Radio1.

Bitewe n’ikibazo cy’amazi aka kagari ka Kabona gafite hari abavoma kuri uyu mugezi basabwa byibuza urugendo rw’isaha ngo bawugereho, bityo naryo ryaba ryangiritse bikabasaba kongeraho urundi rugendo rw’isaha n’igice ngo bagere ahandi bashobora kubona amazi meza bivuze ko kugenda no kugaruka bibasaba byibuza amasaha atanu, ikintu bavuga ko kitorohera benshi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!