Imibereho y’abaturage

Burera: Amaze amezi atanu aba hanze nyuma yo gusenyerwa n’imvura

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umubyeyi witwa NYIRAKABANZA Yozafina utuye mu mudugudu wa Nkiriza mu kagari ka Kabyiniro umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera yabwiye TV/Radio1 ko we n’umuryango we w’abantu 9 babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bamaze amezi arenga atanu mu busembere, nyuma yo gusenyerwa n’ibiza by’imvura bigatuma babanza kuba mu ihema bari barashinze mu kibanza cyahozemo inzu yabo, nyuma ariko ngo ubuyobozi bukaza kubacumbikishiriza, nyamara iyi nzu babaye batijwe nayo ngo beneyo bakaba benda kugaruka ku buryo bibaza noneho aho bari bwerekeze.

Mu bigaragara uyu muryango wari wagerageje gutangira kwiyubakira icyakora ngo ubushobozi bubabana buke, ari naho bahera basaba ubufasha, ibinashimangirwa n’abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko amikoro yawo ari make ariko kandi nabo bakavuga ko biteguye kuwutera inkunga uko bashoboye mu gihe ibyo batabashije kwibonera nk’isakaro n’itaka ryo guhomesha babona ubibafashamo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buvuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi bukizi, gusa ngo hataraboneka ubushobozi bwo kumwubakira kuko hari inkunga igomba guturuka ku karere bagitegereje irimo amabati yo gusakaza n’ibitaka byo guhomesha kuko muri ako gace k’amakoro nta cyondo cyo guhomesha inzu kihaboneka nk’uko MAJYAMBERE Didace umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabibwiye TV/Radio1.

Uyu muyobozi avuga ko batazi neza igihe iyo nkunga yemewe n’akarere izabonekera ariko agatanga icyizere ko bigenze neza bitazarenga uyu mwaka uwo muryango utubakiwe

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!