Ubukungu

Burera: Abafundi barinubira amafaranga bacibwa buri munsi ngo bakunde bemererwe gukora umwuga wabo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abagaragarije TV/Radio1 iki kibazo ni abakora umwuga w’ubwubatsi bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera bavuga ko babangamiwe bikomeye n’abantu baza biyise amashyirahamwe atanga uburenganzira bubemerera gukora umwuga w’ubwubatsi bakabategeka kugura amakarita bababwira ko udafite iyo karita nibamusanga ku kazi bazajya bahita bamwirukana, ari nayo mpamvu ngo bemera gutanga ayo mafaranga adafite icyo yishyurirwa kizwi dore ko ababaha ayo makarita nta mahugurwa babanza kubaha cyangwa wenda ngo babashakire n’akazi byitwe ko bivuye muri icyo kiguzi.

Abo bafundi bakavuga ko ikibateye impungenge kurushaho ari uko bamara kugura ikarita imwe hakaza abandi bababwira ko iyo nta gaciro ifite bakabategeka kugura indi nyamara ngo ababaka ayo mafaranga bose batanabazi; Ari naho bahera basaba ko ubuyobozi bwagenzura iby’aya mashyirahamwe abaka amafaranga mu buryo bita ubw’akajagari hakajyaho inzira imwe yo kubonamo iyo karita ibagaragaza nk’abanyamwuga, bitaba ibyo ayo makarita akavaho bagakomeza gukora uko bakoraga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika nk’umwe mu yigaragaramo iki kibazo buvuga ko butari bukizi ariko ngo bugiye kugikurikirana kigashakirwa umuti bidatinze nk’uko MAJYAMBERE Didace uyobora uwo murenge yabibwiye Tv/Radio.

Abo bafundi bavuga ko ku ikubitiro bagurishijwe ikarita n’abitwa “Rwanda Builders Development Connection” babwirwa ko ari ikarita ibemerera gukora umwuga w’ubwubatsi ku rwego rw’igihugu, bidateye kabiri hakaza abitwa STECOMA bavuga ko baturutse ku rwego rw’akarere bakabagurisha andi makarita ku gahato bababwira ko ariyo yemewe, aha hose bagasabwa amafaranga ibihumbi bitatu ku ikarita imwe ibyo bo bafata nko kubanyunyuza imitsi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!