Imibereho y’abaturage

Bugesera: Nyuma yo gupfusha umugabo n’umwana bazize bwaki arashima ubuvugizi yakorewe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma yaho umugabo n’umwana we barwariye maze babura ibyo kurya bikabaviramo urupfu,ibyo bikanahurirana nuko atari afite aho kuba ,umugore witwa Yambabariye Florence wo mu karere ka Bugesera arashimira inzego zamufashishe kuri ubu akaba yabonye aho kuba ndetse n’abagiraneza bakaba barimo kumufasha.

Inshuro ebyiri tv na radio one bimaze gusura umubyeyi YAMBABARIYE Florence twamusanganaga umubabaro yaterwaga no kuba amaze gupfusha umugabo n’umwana bazira imirire mibi uyu yambabariye avuga ko n’ubwo umugabo n’umwana we barwaye indwara zisanzwe ariko ngo harimo n’inzara cyane ko n’umwana w’uyu mubyeyi yari muri gahunda ya Shisha kibondo aho yahabwaga amata kubera imirire mibi.
Ku nshuro ya gatatu dusubiye gusura uyu mubyeyi utuye mu kagari ka Rango mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera aragaragaza akanyamuneza mu maso tumusanze mu nzu yatujwemo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mareba bwanamugeneye ibiribwa by’ibanze nyuma yo kumushyikiriza kandi inkunga nto yagenewe n’abagiraneza bakurikiye ubuvugizi uyu mubyeyi yakorewe, arashimira abagiraneza na leta yamushakiye aho gutura avuga ko mbere akiba mu nzu yakodeshaga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda ataryamaga ngo asinzire.

Nubwo bimeze bityo ariko kugeza ubu uyu mubyeyi YAMBABARIYE n’abana be babiri ntibagira ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa kuko barara ku musambi muto cyane ari nawo utegurwa mu cyumba cy’uruganiriro ku manywa.

Mbabazi Drocelle

News reporter at TV/Radio 1 Rwanda

 [continue ...]

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano