Imibereho y’abaturage

Bugesera-Nyamata: Hari abasigajwe inyuma n’amateka bakura inzugi ku nzu zabo bakazigurisha.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umudugudu wa Sumbure uherereye mu kagari ka kanazi,umurenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera utuwe n’imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, bubakiwe muri gahunda yo guca nyakatsi. Iyo witegereje izi nzu, inyinshi zatangiye guhomoka ariko bitarakabya cyane gusa iyo ubabajije uruhare bagira mu gutuma izi nzu zidasenyuka aba baturage bavuga ko nta bushobozi bafite.

Uretse kubakirwa inzu kandi aba bamwe muri aba baturage bubakiwe ubwiherero n’ubwogero icyakora kuri ubu bwinshi muri ubu bwiherero n’ubwogero ntibukinze ubundi nta n’isakaro bukigira ba nyirabwo bavuga ko ubukene aribwo bwatumye bagurisha izi nzugi n’amabati bavuga ko bagiye barwaza abana cg nabo bakarwara bigatumba basakambura inzu bakanakuraho inzugi bakagurisha.

Umuyobozi w’akarere ka bugesera Richard Mutabazi avuga ko ibi babiterwa n’imyumvire icyokora ngo hanashatswe igisubizo cyatuma aba baturage badakomeza kwisenyera inzu batuyemo ,yagize ati “ twabashakiye ubutaka bwo kuba bahingamo buri I Gitagata ibi byari mu rwego rwo gutuma badasonza ngo bisenyereho” .

Si ubwa mbere humvikanye abaturage bahawe ibikorwa remezo bakabyangiza batitaye ku ngaruka zabageraho dore ko hari na bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu bindi bice by’igihugu bahabwaga amabati bakayakura ku nzu bakayagurisha bavuga ko inzu za nyakatsi ari zo nziza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!