Umutekano

Bugesera: Gitifu arashinjwa gukorana n’agatsiko k’amabandi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bagize agatsiko k’amabandi yiba abaturage mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, barashinja DUSABIMANA Theogene umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kimaranzara mu murenge wa Rilima, kubambura nyuma yo kubaha akazi ko kujya kumwibira ariko ntabishyure nyamara basanzwe bakorana.

Umwe mu mabandi yaganiriye na TV1/Radio1 yavuze ko uyu DUSABIMANA Theogene bakunze kwita Jerome, usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kimaranzara, mu murenge wa Rilima yabegereye akabasaba ko bajya bamwibira ibikoresho birimo ama televizeri, amaradiyo, ipasi n’ibindi bagakorana neza ariko ngo byageraho bagashwana.

Ati " ... yaje kudutuma kumwibira ibuye ry’agaciro kwa Mahoro, atwizeza ko azaduha amafaranga ibihumbi 180, hanyuma turimugejejeho aduha ibihumbi 50 kuko bwari bwije atubwira ko andi azayaduha bukeye amaze kujya kuyabikuza. Mu gitondo rero yatubwiye ko ngo ibyo twari twibye ari ibipfu, atwambura atyo."

Aya mabandi avuga ko arambiwe ibikorwa by’ubujura, kandi ko arambiwe ibikorwa bibi by’uyu muyobozi, agasaba inzego zibishinzwe gukora iperereza kuri uyu muyobozi agashyikirizwa ubutabera kandi ngo yiteguye kumushinja.

DUSABIMANA Theogene ushyirwa mu majwi n’aya mabandi ahakana ibyo ashinjwa akemeza ko ari ukumuharabika, gusa yemera ko azi aka gatsiko k’amabandi kuko ngo aho atuye (gitifu) ari naho ayo mabandi yabyirukiye.

Nubwo uyu muyobozi ahakana ibyo ashinjwa, Mahoro wibwe ibuye ry’agaciro avuga ko ryari rifite agaciro ka miliyoni 5 yemeza ko ryibwe n’uyu muyobozi ku bufatanye n’aya mabandi kuko ngo bakimara gushwana ayo mabandi yahindukiye akabwira uwibwe, uburyo byakozwemo.

Mu gihe aya mabandi avuga ko yiteguye gutanga ubuhamya mu gihe uyu muyobozi yashyikirizwa ubutabera, nawe avuga ko yiteguye gukorwaho iperereza ku bimuvugwaho ariko ngo byagaragara ko ari ibihimbano, aya mabandi akaba yahanwa hakurikijwe amategeko.

Yanditswe na Jean de Dieu Kalinijabo.

Ibitekerezo: 1

  • Mubugesera turembejwe nu bujura. Bukorwa kubufatanye nubuyobozi bwohasi. Nkomumurenjye wajuru, akagari ka MUGORORE umudugudu wa KAJEVUBA. Umuyobozi wuwo mudugudu ara shinjwa kuba inyuma yiyibwa ryi MiRASIRE. Yatanze na reta, yagenewe abaturage bomucyiciro cyambere. Ababajura bajegufatwa,bibye umurasire wumusaza witwa RWANDANGA daniyer. Ubwo umuyobozi wumudugudu yar arigukoreshainama,uwomusaza wibwe naweyariya jemunama. Atashye asanga yibwe, nikoguhita atabaza. Abanyerondo barararira abakekwagaho icyoha. Barabafata bose. Bashyikirizwa umunyamabanga nshingwabikorwa,wakagari.hagikorwa ipereza umuyobozi wumudugudu abwira uwakagari ngobabarekure. Bararekuye barataha.bagezemurugo igihakegeranywa ibindibimenyetso. Bababaracitse, umusaza atangaza ko iyibwa ryuyu murasirewe.koko umuyobozi ngoyariyamubwiye amagambomabi agamijekumwigambaho. Abaturage batangzako abobahungu aribobisambo. Amakuru aratangwa. Ariko ntacyo byagegezeho kuko baribamaze gucika.ububarashakishwa. natweTURATEGEREJEesebazaboneka. Sawa murakoze.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!