Imibereho y’abaturage

Bugesera-Gashora: Babangamiwe n’aborozi baboneshereza nkana.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Imiryango ijana yimuwe mu masambu muri gahunda yo gutura mu midugudu ya Gaharwa na kayovu yo mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera ivuga ko irembejwe n’inkoni bakubitwa n’abashumba baragira mu masambu yabo bakagerekaho no kuboneshereza.

Aba baturage bavuga ko bakubitwa n’abashumba baragira izo nka nk’uburyo bwo kubatera ubwoba ngo ntibazaregere ba shebuja bityo bikaba byatuma bagurisha inka zo kuriha imyaka iba yonwe.

Aba baturage kandi ngo ntibumva neza uburyo bonesherezwamo na bagenzi babo baragira ku gasozi mu gihe bo bororera mu biraro ikindi ngo n’iyo bakubiswe bakitabaza ubuyobozi ntibubumva , akaba ari naho bahera bitabaza inzego zisumbuyeho kugira ngo zite ku kibazo cyabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora UWAMUGIRA Maritha ku murongo wa telephone yavuze ko ibi atari abizi ariko ngo agiye kubikurikirana kuko ngo nta muturage uramugezaho ikirego cy’uko yonesherejwe.

Uretse konesherezwa aba baturage bavuga ko banabangamiwe n’abajura biba imyaka yabo ngo dore ko amasambu bahinga ari kure y’ingo zabo.

Mbabazi Drocelle

News reporter at TV/Radio 1 Rwanda

 [continue ...]

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!