Imibereho y’abaturage

Bugesera-Busoro: Bacuruza amafi yiganjemo umwanda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Amafi ni zimwe mu nyama zikunzwe na benshi kandi uretse no gukundwa n’abatari bake anakundwa n’udusimba turimo n’isazi.

Hirya no hino mu Rwanda abacururiza amafi mu masoko ya kijyambere bavuga ko isuku y’amafi isaba kwitwararika. Abaganiriye na TV na Radio One bayacururiza mu isoko rya Kimironko bavuga ko amafi bacuruza bayarangura muri Congo, Uganda, Tanzaniya andi bakayakura mu karerere ka Bugesera.

Mu mwaka wa 2016 TV na Radio One byasuye kwa Ntambabazi Innocent mu kagari ka Shinga mu murenge wa Busoro w’akarere ka Nyanza ; icyo gihe bakoraga akazi ko kotsa amafi mu buryo burimo umwanda gusa we akishimira ko ako kazi kamutunze we n’umuryango we ngo dore ko abakiliya bamuganaga cyane birengagije uwo mwanda.

Nyuma y’imyaka ibiri muri Nzeri 2018 ,TV na Radio One byongeye gusura ako gace bisanga uyu mucuruzi bivugwa ko yarimukiye mu gikari dore ko mbere yacururizaga ku muhanda , gusa n’aho iyo uhageze usanganirwa n’isazi nyinshi zitumuka ku mafi yanitse ku ihema na ryo ridasa neza, hirya gato hari icyokezo cyokerezwamo aya mafi munsi y’amabati asa nabi . Ba nyiri aya mafi ntawemeye kuvugisha itangazamakuru icyakora abasaza twasanze hafi y’iki cyokezo bavuga ko aya mafi nubwo asa nabi ngo ariko aba aryoshye.

Nsengumuremyi Vedaste uyobora umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yabwiye TV na Radio One ko iyi ari koperative yemewe gusa ngo icyo atari azi ni imikorere yayo.

Ubusanzwe ibyokurya byose bigirira akamaro ubiriye gusa bikaba byabera uburozi ubiriye mu gihe byatunganyijwe nabi ndetse bikaba byanamuviramo urupfu rushobora gukomoka ku ndwara z’umwanda.

Mbabazi Drocelle

News reporter at TV/Radio 1 Rwanda

 [continue ...]

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!