Ubukungu

Bugesera: Barishimira ko itangazamakuru ryatumye bahembwa amafaranga y’amezi 6.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abakoreye sosiyete ya Ignite Power ntibishyurwe mu gihe cy’amezi 6, kuri ubu barashima ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru nyuma none bakaba barahawe amafaranga yabo, bagasubizwa no mu kazi.

Mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize wa 2017 ni bwo twabagejejeho iyi nkuru y’abakoreye sosiyete ya Ignite Power bavugaga ko bambuwe nyuma yuko barangije imirimo yo guha abaturage umuriro w’amashanyarazi ushingiye ku mirasire y’izuba ariko bakaba batarigeze babihemberwa.

Aba bakozi bari baratanze umuriro mu ngo zisaga 130 ziri mu bice bitandukanye by’umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, bari badutangarije ko iyo babazaga impamvu badahabwa amafaranga bakoreye ngo babwirwaga gutegereza.
TWESIGYE James ushinzwe ingufu zidaturuka ku muyoboro mugari mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EDCL yari yadutangarije ko impamvu yo kudahembwa kw’aba bakozi ishingiye ku kuba baratanze amashanyarazi ariko abo bayahaye ntibasinyire ko bayahawe.

Amasaha make nyuma y’iyi nkuru ariko ngo aba bakozi baje guhabwa amafaranga bari barakoreye bari bamaze amezi 6 badahembwa.
Usibye kuba bishimira ubuvugizi bakorewe aba bakozi banavuga ko nyuma yo guhembwa ngo banasubijwe mu kazi kandi kuri ubu ngo bakaba bari guhemberwa ku gihe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!