Imibereho y’abaturage

Bugarama: Barasaba ko imipaka ikora amasaha 24.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bakoresha imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu nk’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barasaba ko hakongerwa amasaha yo kwambuka iyi mipaka ku banyarwanda baba bavuye muri ibi bihugu kuko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba iyo zirenze baba batekemerewe kwinjira mu gihugu baciye ku mupaka. Abashinzwe abinjira n’abasohoka bo bavuga ko ibi bsaba ubwumvikane buhuriweho n’ibihugu byombi.

Abaturage bavuga ko bakunze guhura n’ingorane iyo batashye bavuye muri ibi bihugu by’ibituranyi nyuma ya saa kumi n’ebyiri ku imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’igihugu cy’u Burundi, bafungura saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bagafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Aba baturage bavuga ko rimwe na rimwe bakunze kurara mu muhanda bangiwe kwambuka binjira mu Rwanda, bagasa ko iyi mipaka yazajya i
fungwa saa yine nkuko bikorwa ku mupa uzwi nka Rusizi I uherereye mu murenge wa Mururu cyangwa se uyu mupaka ugakora amasaha 24/24.

Umwe mu bakora ku mupaka wa Bugarama uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uciye Kamanyola we avuga ko ibyo aba baturage basaba bitashoboka mu gihe hatabayeho ubwumvikane hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi ngo kuko ku ruhande rw’u Rwanda baramutse bashyizeho gahunda yo gufunga umupaka saa yine nkuko abaturage babisaba bishobora gukomwa mu nkokora n’uruhande rwa Congo kuko bo bashobora kurekeraho ya saha imenyerewe ya saa kumi n’ebyiri, akaba yahise asaba abaturage gutegereza ko ibihugu byombi bizumvikana hakananozwa gahunda y’amasaha yo gufunga no gufungura imipaka.

Abenshi mu baturage bo mu murenge wa Bugarama bakunze kuzindukira mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi bagiye gukora imirimo y’ubuhinzi n’ubucuruzi kimwe na bagenzi babo baturuka muri ibi bihugu baje gukorera mu Rwanda gusa aba baturage bavuga ko iyi migenderanire ikunze gukomwa mu nkora n’ikibazo cy’amasaha y’ifungwa ry’imipaka.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!