Bizimana Fred

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (46)

Imibereho y’abaturage

Burera: Abanyonzi bahangayishijwe no gusabwa uruhushya rwo gutwara igare.

Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bo mu karere ka Burera, barashinja ubuyobozi bwa koperative y’abatwara amagare yo mu karere ka Musanze kubahohotera iyo bahazanye imizigo ngo kugeza n’aho babaca amande yo kutagira impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi baziko ubusanzwe igare ridakenera uruhushya. Ubuyobozi bw’iyi koperative bwo buvuga ko kuba umunyonzi yagira uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ari agashya barimo kuzana icyakora ngo birareba abari muri (...)

Ubuzima

Kicukiro: Umugabo yateye inda abana be babiri

Abana b’umugabo twahinduriye izina tukamwita “Muzehe Gusitini” barasaba ubuyobozi kubafasha bukabakura mu mibereho mibi barimo, nyuma yuko uyu mugabo abateye inda bombi none bakaba barabuze uwabafasha kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatenga batuyemo ngo bugiye gukurikirana iki kibazo.

Ubuzima

HUYE: Abenga Urwagwa barasaba ko bafungurirwa nyuma yo kuzuza ibyo basabwe.

Nyuma y’amezi agera kuri atanu bafungiwe inganda nto zenga ibitoki mu karere ka Huye, kuri ubu ba nyirazo bakomeje gutakambira akarere kuza kubagenzura, cyane ko ngo bamwe ibyo basabwe gukora ngo babikoze. Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwo buvuga ko bwazifunze kugira ngo zuzuze ibisabwa, bityo ababyujuje bagomba kwandikira akarere kakaza gusuzuma niba bakwiye kongera gukora.

Ubukungu

Kirehe: Abahinzi b’umuceli barasaba ifumbire iberanye n’iki gihingwa.

Nyuma y’igeragezwa ryakorewe ku ifumbire nshya yakoreweho ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro w’umuceri ,abaturage bakorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi giherereye mu murenge wa Gatore akarere ka Kirehe barasaba ababishinzwe kubegereza iyi fumbire nshya kuko babona ariyo izabafasha kongera umusaruro. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB buravugako bufite gahunda yo korohereza aba bahinzi b’umuceri bubegereza iyi fumbire nshya (...)

Politiki

Nyarugenge: Arashinjwa kwaka ruswa y’igitsina muri serivisi z’ubutaka.

Kuri uyu wa kabiri mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge haburanishirijwe urubanza urwego rw’umuvunyi rukurikiranyeho MUGISHA David Livingston wahoze ari umuyobozi wa serivisi z’ubutaka mu karere ka Nyagatare ku byaha bitandukanye harimo n’icyo kwaka ruswa ishingiye kugitsina. Urwego rw’umuvunyi rwatangaje ko ari rwo rubanza rwa mbere rwa ruswa ishingiye gutsinda bashyingirije ubutabera bw’u (...)

Umutekano

Rusizi: Yatwitse umwana we wamwibye ibiceri 150 Frw.

Yanditswe na NTAKIRUTIMANA Alfred Umubyeyi Bahati Jirudi utuye mu mudugudu wa Rubumbani mu kagari kaNyangeni mu murenge wa Bugarama akarere ka Rusizi kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ukuboza 2017 yatwitse ikiganza cy’umwana we amushinja kumwiba amafaranga y’u Rwanda ijana na mirongo itanu(150Frw) maze akayaguramo bombo. Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana we yari asanzwe amutwara amafaranga bityo ko ashingiye ku muruho agira ashaka ibyo kugaburira uyu mwana dore ko ari we umurera wenyine (...)

Ubuzima

GICUMBI: Yishwe n’amazi arimo gusenga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ,umusore witwa UWURUGWIRO Amosi wari mu kigera cy’imyaka 28 y’amavuko yaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’amazi ubwo yasengeraga aho bita ku Isumo ni mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi.

Ubuzima

GASABO : Aravuga ko amaze imyaka isaga 35 atwite.

Umukecuru witwa Bugirande Marisiyana w’imyaka 85 utuye mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo aravuga ko amaze imyaka 39 ategereje kubyara inda yasamye mu mwaka wi 1978 . Mugenzi wacu Celestin Ntawuyirushamaboko yaganiriye na we ubwo yamusanze ku kigo nderabuzima cya Rwesero giherereye mu karere ka Gicumbi ,yagiye kwisuzumisha.

Send a message