Imibereho y’abaturage

Ngoma: Ikorwa ry’umuhanda ryasize inzu mu manegeka.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngoma bafite amazu yasizwe mu manegeka kubera ibikorwa byo kwagura umuhanda Ngoma -Kirehe baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera ko amazu yabo agiye kubagwaho kandi ngo bakaba bari bijejwe ko bazahabwa ingurane bakajya gutura ahandi none ngo barategereje baraheba kugeza ubu rero ngo bakaba bahorana impungenge ko isaha n’isaha ayo mazu barimo yazabagwaho .

Nyuma y’aho amazu yabo ashyizwe ku manegeka andi akangirika bikomeye bitewe n’ibikorwa byo kwagura umuhanda Ngoma -Kirehe ,aba baturage baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga dore ko ngo bari bijejwe ko bazahabwa ingurane bakimuka ariko na nubu baracyategereje .

Bitewe n’uburyo amazu yabo yangiritse aba baturage bavuga ko batakigoheka cyane cyane muri ibi bihe by’imvura ,kuko bahorana impungenge ko igihe icyo ari cyo cyose aya mazu yabagwaho .Kubera iyo mpamvu rero aba baturage bakaba basaba ko bahabwa ingurane bemerewe vuba kugira ngo bave muri aya mazu atarabagwaho.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza JMV avuga ko barimo kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA kugira ngo bihutishe igikorwa cyo kwishyura aba baturage cyakora uyu muyobozi avuga ko iyo babona hari umuturage ubuzima bwe buri mu kaga kurusha abandi baba bamukodeshereje aho kuba mu gihe ategereje kubona ingurane ye.

Ku bw’aba baturage bo bavuga ko ubundi bakagombye kuba barabanje kwimurwa mbere hanyuma imirimo ikabona gutangira , kuko ngo iyo biza kugenda bityo ntibakagombye kuba bahangayitse bene ako kageni dore ko imibereho yabo ndetse n’iterambere byahadindiriye cyane.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!