Ikoranabuhanga

USA: Urubuga rwa Amazon rwiyongereye kuri Apple mu kugira agaciro Ka Miliyari 1000 z’ amadolari.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Urubuga rugurishirizwaho ibintu bitandukanye kuri Internet amazon.com rwiyongereye ku ruganda rukora ibyerekeye ikoranabuhanga Apple, mu kugeza ku gaciro ka Trillion 1 ihwanye na Miliyari 1000 z’ama dolari ya Amerika ($1,000,000,000,000).

Aho Ibinyamakuru bitandukanye byise Iki gikorwa " $1 trillion club ". Urubuga Amazon rukaba rwagejeje kuri aka gaciro kuri uyu wa Kabiri ubwo umugabane shingiro wazamutse ukagera ku madolari $2,050.27 ahwanye na Miliyoni zigera kuri ebyiri z’ amafaranga y’ uRwanda (2,000,000 RWF ).

Ibi byatumye agaciro kazamuka by’ akataraboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, nubwo habura Miliyoni nke Kugira ngo Tiriyoni yuzure neza gusa abahanga bavuze ko Undi munsi ugera yageze.

Amazon yashinzwe mu mwaka wa 1994 ifite intumbero zo kwambuka imipaka, no kugera kuri bose,ikaba yahinduka amateka y’ ubucuruzi cyane cyane ubukorerwa kuri murandasi(Interineti).

Ukuzamuka kwa Amazon kandi kwatumye Uwashinze akaba n’ umuyobozi wa Amazon Jeff Bezos aba umukire wa mbere ku isi, ufite asaga Miliyari 167 z’amadolari ($166.7 Billions) akaba arusha uwa kabiri ariwe Bill gate asaga Miliyari 70$.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET