Imibereho y’abaturage

Amajyepfo: Prof Shyaka yasabye abayobozi kwirinda Amatiku.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof.Shyaka Anastase arasaba ubuyobozi bw’intara kurushaho gukorera hamwe birinda amatiku,mu rwego rwo gukorera neza abaturage ibibateza imbere bikubiye mu mihigo baba barasinye.Ibi yabitangarije mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye hagati ya Guverineri ucyuye igihe,na guverineri mushya utangiye inshingano zo kuyobora iyi ntara.

Mureshyankwano Marie Rose wari umaze imyaka ibiri ayoboye iyi ntara,kuri uyu wa 25 Ukwkira 2018 ni bwo yahereje ubu bubasha Emmanuel GASANA wamusimbuye.Yaba Guverineri mushya n’ucyuye igihe,bose bashimiye umukuru w’igihugu wabagiriye icyizere,ariko by’uwihariko guverineri mushya w’iyi ntara Emmanuel Gasana avuga ko ashishikajwe no guteza imbere iyi ntara ngo hakoreshejwe umuvuduko udasanzwe.
Yavuze ko azaharanira kwirinda ubunebwe n’uburangare ,kutavugisha ukuri no kwirara,ndetse no kwirinda kudacyemura ibibazo by’abaturage kandi vuba.PNG

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. SHYAKA Anastase yavuze ko kugira ngo iyi ntara itere imbere igomba kwirinda amatiku ngo akunda kuyigaragaramo mu bayobozi ,aho yayagereranyije n’urwiri rwanga gushira mu murima ,maze asaba guverineri mushya kurandura aya matiku.

Iyi ntara y’amajyepfo , umwaka ushize w’imihigo 2017/2018,uturere tuyigize twaje mu myanya ya nyuma,harimo n’akarere ka Nyanza kabarizwamo icyicaro cy’intara kakaba ariko kaherekeje utundi ubwo kazaga ku mwanya wa 30.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!