Imibereho y’abaturage

Amajyepfo- Guverineri Mureshyankwano avuga ko ibihano bigenerwa abadatanga mitiweli bidashyirwa mu bikorwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:


Yanditswe na Callixte Ndagijimana

Mu gihe hari abaturage bo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’ Amajyepfo bavuga ko iyo babuze umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza bahanishwa gufungwa by’ igihe runaka, ubuyobozi bw’ iyi ntara bwo buvuga ko uretse no kubafunga n’ igihano giteganywa n’ itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza batagishyira mu bikorwa.
Mu mpera z’ ukwezi kwa 9, ni bwo abatari bake mu batuye Umurenge wa Rugendabar w’ akarere ka Muhanga babwiye TV na Radio One ko muturage wo muri uyu murenge kugeza iki gihe wari utaratanga umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza Mituelle de Sante hari igihe yafatwaga agafungirwa ku murenge akarekurwa ari uko uyu musanzu awutanze cyangwe se awutangiwe.
Mu ntangiriro z’ ukwezi kwakurikiyeho ari ko kwa 10, mu murenge wa Kigoma w’ akarere ka Nyanza ho umunyamakuru wa TV na Radio One hari abo yasanze bafunze na bo bemeza ko bazira kudatanga uyu musanzu.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’ Intara y’ Amajepfo utu turere twombi tubarizwamo buheruka kugirana n’ abanyamakuru, Mreshyankwano Marie Rose guverineri wayo yababwiye ko uretse no gufunga umuturage utatatanze umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza, n’ ibihano itegeko riteganya rigenga uyu musanzu muri iyi Ntara bidatangwa.
Ingingo ya 23 y’ Itegeko N° 03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza ivuga ko Haseguriwe ibiteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana, umuntu wese utabarirwa mu batishoboye bagomba gufashwa udafite ubwishingizi bwo kwivuza ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000 Frw) kugeza ku bihumbi icumi (10.000Frw).
Umuntu wese ugandisha abandi ababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw).
Iri tegeko ariko ntirigena igihano cy’ igifungo ku wudafata ubwisungane mu kwivuza, abatari bake mu bavuga ko batabufata bidaturutse ku gupinga gahunda za Leta bemeza ko ari cyo bakunze guhabwa.
Gusa buri gihe inzego zishyirwa mu majwi ko ari ziba zakoze ibi, ntizisiba kubihakana no mu gihe haba hari ibimenyetso bifatika bibigaragaza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET