Umuco

Amajyaruguru: Umuco wo gusubya amaguru

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gace k’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda,bagiraga umuco wo gusubiriza amaguru abandi bita gusubya amaguru aho umugeni wabaga yaraye ashyingiwe bwacyaga asubira iwabo bakamuha impamba ajyana iwe ndetse bikaba byanarenga ubugira kabiri agenda agaruka, icyakora ngo kuri ntibikibaho cyane.

Kuba hari imiryango yaturukaga kure ije gutaha ubukwe kubera uburebure bw’urugendo ikaba yahagera ubukwe bwararangiye ibi byatumaga intwererano bari bazaniye umugeni zishyikirizwa aho avuka, nabo nta kindi bakoraga uretse kumutumaho ngo agaruke kubaramutsa bakaboneraho kumuha izo ntwererano ze zabagezeho, ndetse uko zikomeza ziza nawe akaba ariko akomeza kugaruka nk’uko aba baturage bo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera babibwiye TV na Radio one.

Icyakora n’ubwo aba bemeza ko uyu muco wari ingenzi mu gutsura umubano n’imiryango no gushyigikira urugo rushyashya banavuga ko urimo kugenda ukendera, intandaro yabyo bakayishinja ubukene ngo butuma intwererano zisigaye ziba nke ku buryo intwererano za nyuma y’ubukwe atari henshi zikigaragara.

Ariko kandi n’ubwo batunga agatoki ubukene nka nyirabayazana wo gucika k’uyu muco wo gusubiriza amaguru cg gusubya amaguru nk’uko hari no mindi bice babyita batyo, hari n’abandi batunga agatoki iterambere kuko ntawe bigipfa kunanira gutaha ubukwe aho yaba ari hose kuko ingendo zorohejwe, ikindi kandi no kuba gutwerera bitagisaba kubonana amaso ku maso umuntu ashobora no gutwerera atavuye aho ari dore ko ngo abenshi intwererano basigaye bazitanga mu mafaranga ubasha kwakira aho uri hose ndetse n’igihe cyose.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!