Umutekano

Amajyaruguru: Mu gihe gito ibiyobyabwenge mu Rwanda bizahinduka amateka – Guverineri Gatabazi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni kenshi hirya no hino mu Rwanda, cyane cyane mu turere duhana imbibi n’ibihugu bikunze guturukamo inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda humvikana igikorwa cyo kuzimenera mu ruhame, ibi akenshi bigaherekezwa n’inyigisho zigamije gusigira isomo ababinywa n’ababicuruza kugira ngo babicikeho.
Icyakora abaturage bo mu Murenge wa Cyanika umwe mu y’akarere ka Burera ihana imbibi n’igihugu cy’ubugande baherutse gutangariza TV/Radio1 ko babona mu by’ukuri nta musaruro bitanga kuko n’ubundi ibiyobyabwenge bikomeza kwambutswa.

Ibi kandi bikanashimangirwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abafite umutekano mu nshingano zabo nabo bemeza ko kumena ibiyobyabwenge biba byafashwe yewe n’ubutumwa buhatangirwa bisa nko kugosorera mu rucaca, kuko bakomeza kubibona byiyongera.

GATABAZI Jean Marie Vianney uyobora intara y’amajyaruguru inafite igice kinini gikora ku gihugu cy’Ubugande mu turere twa Burera na Gicumbi, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko bizeye ko mu gihe kitari icya kure ibiyobyabwenge mu Rwanda bigiye kuba amateka uhereye mu ntara y’amajyaruguru; biturutse ku ngamba zikarishye ngo bamaze gufata mu buryo butandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa.

Guverineri Gatabazi avuga ko muri izo ngamba harimo kudacika intege mu guhangana n’ibiyobyabwenge, iya kabiri ikaba gukurikirana ababicuruza bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa harebwa gusa ababyikorera nyamara ngo hari ababa babatumye ari nabo bashoramo amafaranga, ibi kandi ngo bikanajyana no gukurikirana isoko bijyanwaho; indi ngamba ngo ikaba no gukurikirana abayobozi bashobora kuba barya ruswa kugira ngo bakingire ikibaba abacuruza ibiyobyabwenge; hejuru y’ibi hakaziyongeraho ibikorwa byo gusaka bizajya bikorerwa ahantu hose hashoboka ndetse no guhana abazajya bafatirwa mu bikorwa by’ibiyobyabwenge.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru igaragaza ko abagera kuri 860 aribo bamaze gufatirwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bazwi nk’abarembetsi, 156 muri bo ngo ubu bakaba baramaze kujyanwa mu cyigo ngororamuco cya Iwawa, naho abandi bagera kuri 269 bashyirwa mu bigo binyurwamo by’igihe gito bizwi nka “transit centers”.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!