Ubuzima

Amajyaruguru: Barinubira uburyo bushya bwo kwishyura mitiweli hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu ntara y’amajyaruguru mu turere twa Gicumbi na Rulindo hari abaturage bakomeje kwinubira uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwashyizweho na MINALOC ifatanyije na RSSB.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2017/2018 ni bwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC ) yatangaje ko guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 umaze iminsi mike utangiye, kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuga (mutuelle de santé) bizajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hifashishijwe urubuga Irembo ndetse hakaba hanakoreshwa telephone ngendanwa.

Ni gahunda yatangiye kugeragezwa ariko biza kugaragara ko idakunda hamwe na hamwe bituma MINALOC ihita yongerera abanyamuryango ba Mutuelle igihe cy’amezi atatu yo kwishyura kugira ngo hanakemuke imbogamizi zirimo gusa kuri ubu hari abaturage bakomeje kuvuga ko bakoresha iryo koranabuhanga bishyura uwo musanzu bikanga nkuko byatangajwe na bamwe mu baganiriye na TV na Radio one bo mu turere twa Rulindo na Gicumbi mu majyaruguru y’U Rwanda.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze banenga uburyo ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kwishyura mituelle ,kuba butarageragejwe mbere y’igihe;bityo bagasaba inzego zibakuriye zibifite mu nshingano kwihutisha gukosora ibitaranozwa muri iri koranabuhanga.

Gatabazi JMV Guverineri w’intara y’amajyaruguru ahumuriza abayituye ko kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2018/2019 hakoreshejwe ikoranabuhanga byatangiye gukunda icyakora agasaba abaturage ko mu gihe haramuka hagize ikindi kibazo kigaragaramo bahita babimenyesha ubuyobozi.

Kugeza ubu mu ntara y’amajyaruguru hose ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bugeze kuri 33% mu gihe umwaka ushize wa 2017/2018 bwari kuri 86%.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!