Imibereho y’abaturage

Amajyaruguru: Bahangayikishijwe n’abakobwa batererwa inda muri Uganda bakagarukana abana.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Muri imwe mu mirenge y’uturere twa Gicumbi na Burera ihana imbibi n’igihugu cya Uganda hari bamwe mu babyeyi bavuga ko bahangayikishijwe n’abana babo b’abakobwa bajya gushaka amaramuko muri Uganda bakabatererayo inda bakagaruka mu Rwanda bafite abana badafitiye ubushobozi bwo kurera kuko ba se b’abanyaUganda baba babirukanye nta mperekeza.

Benshi mu babyeyi babo bakobwa baravuga ko bibabera umuzigo haba mu kubitaho ndetse no kurera abuzukuru baba bazaniwe nyamara nta bushobozi babifitiye.

Ni ibintu aba babyeyi basaba ko inzego zibifitiye ububasha n’ubushobozi zakurikirana bakunganirwa mu mibereho,hakanashyirwaho uburyo bwo gukurikirana ababa bateye inda abana babo kuko ku bwabo kubakurikirana ari abo mu kindi gihugu bitaboroheye.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatazi JMV we avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo hagashakwa uburyo ubuyobozi mu bihugu byombi bwavugana abatera inda abo bakobwa bato b’abanyarwandakazi bagakurikiraanwa.

Nubwo ababyeyi ndetse n’abaturage muri rusange bavuga ko abatewe muri ubwo buryo ari benshi ,Kugeza ubu nta mibare ihamye ubuyobozi bugaragaza.

Kuri ubu imirenge ihana imbibi na Uganda igaragaramo abakobwa bagiye muri Uganda bakagarukana urubyaro badafitiye ubushobozi bwo kwitaho birukanwe n’ababateye inda;ni Rushaki, Kaniga,Rubaya ndetse na Cyumba ku ruhande rw’akarere ka Gicumbi mu gihe mu karere ka Burera ari imirenge ya cyanika,Butaro , Bugarama na Bungwe n’iyindi yegereye Uganda mu tundi turere.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!