Imibereho y’abaturage

Amajyaruguru: Abazajya bishyura mitiweri amafaranga akanyerezwa bazajya bavuzwa n’akarere -GATABAZI.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu turere twa Rulindo, Gakenke na Musanze twose two mu ntara y’amajyaruguru ni hamwe mu hakunze kumvikana ikibazo cy’abakozi b’urubuga rwa Irembo(Rwanda online) banyereje amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yatanzwe n’abaturage, ibi byatumye aba baturage babaga bizeye ko bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu gihe bajyaga kwivuza batisanga ku rutonde rw’abamaze kwishyura kuko imisanzu yabo yarengeye mu mifuka ya bamwe bikarangira ingaruka ari bo zigarutseho kuko byabasabaga kwiyishyurira nk’abatagira ubwisungane mu kwivuza nk’uko bamwe muri bo baherutse kubibwira TV/Radio.

Mu gihe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’ahagiye hagaragara iki kibazo zavugaga ko aho zikimenyeye zahise zitangira kugikurikirana, mu kiganiro ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwagiranye n’itangazamakuru kuwa mbere tariki 17 Nzeri 2018, abayobozi b’uturere twa Gakenke na Musanze bwavuze ko abenshi mu bari banyereje ayo mafaranga bamaze kuyagarura.

Ibivugwa n’aba bayobozi byumvikanisha ko nubwo amafaranga yagarujwe ariko n’ubundi ingorane abaturage bari bafite zo kutabasha kwivuza zigihari kuko n’ubundi bataramara gushyirwa ku rutonde rw’abishyuye ubwisungane mu kwivuza bashobora no kubwivurizaho.

Aha niho guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney yahereye asaba ko mu gihe bikinozwa uturere dufite abaturage bahuye n’icyo kibazo tugomba kubishyurira mu gihe bagiye kwivuza, mu rwego rwo kurinda umuturage igihombo atagizemo uruhare na ruto ibishobora no kudindiza ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!