Ubukungu

Amajyaruguru: Abavugabutumwa muri ADEPR barashinja ubuyobozi bwabo kunyereza miliyoni 18 Frws

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bayoboke b’itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR ururembo rw’amajyaruguru barimo abashumba, abakuru b’amatorero, abavugabutumwa n’abandi cyane cyane abahoze bari mu rurembo rwa Byumba bari bibumbiye mu ishyirahamwe ADSD ry’abakozi b’Imana barashinja ubuyobozi bw’ururembo rw’amanjyaruguru kubasenyera ishyirahamwe no kunyereza umutungo waryo.

Ni abapasitori, abashumba n’abavugabutumwa ndeste n’ababaruramari bose hamwe basaga 240 baturuka mu maparuwasi 22 yari agize ururembpo rwa Byumba bavuga ko mu mwaka wa 2002 muri iri torero rya ADEPR hashyizweho ishyirahamwe bo bita ikigega cyo gufasha abakozi baryo ADSD (Association pour le development des serviteur de Dieu- ishyirahamwe riharanira iterambere ry’abakozi b’Imana) bagurizanya amafaranga banatanga inyungu ya 1% aho buri umwe yatangaga umusanzu hakurikijwe akazi akoramo.

Aba bayobozi bavuga ko umushumba yatangaga amafaranga y’u Rwanda 2000, umukuru w’itorero 1000, umuvugabutumwa 600 n’umubaruramari agatanga 1000 buri kwezi.

Bavuga ko muri 2013 ikigega cyaje guhagarara gukora none kugeza n’ubu bakaba batazi aho imigabane bari bafitemo yarengeye.

Aba bavuga ko ari abakozi b’Imana, bifuza ko ibintu byasobanuka buri wese agahabwa umugabane we bakava mu rujijo cyangwa bikagira inzira iryo shyirahamwe rigakomeza gukora.

Mu gihe bamwe muri aba bapasitori bavuga ko iri shyirahamwe bo bita ikigega ryatangiye mu 2002 Pastori Butera Sylver wariyoboraga banashinja kunyeraza umutungo wabo arabihakana akavuga ko ryatangiye muri 2005. Akanavuga ko zimwe mu mpamvu zatumye rihagarara ari impinduka zabaye muri ADEPR ururembo rwa Byumba rugahuzwa n’urwari urwa Ruhengeri bikitwa ururembo rw’amajyaruguru bigatuma abakozi batatana ndetse no kuba hari abanyamuryango bagurijwe amafaranga ntibayishyure harimo n’ubuyobozi bw’urembo ry’amajyaruguru rwagurijwe miliyoni 8 muri miliyoni18 ishyirahamwe ryari rimaze kugira.

Mu gihe uwayoboraga iki kigega kuri ubu wiyita ko akikiyobora kandi kitagikora ahamya ko ubuyobozi bw’ururembo ruzi iki kibazo kandi bisa naho nabwo buri nyirabayazana wacyo, umunyamakuru wa TV1 na Radio1 yahamagaye kuri telephone Ndimubayo Charles uyobora ururembo rw’amajyaruguru muri ADEPR yanga kugira icyo abivugaho anamuhisha amazina ye gusa aza kuyabwirwa na bamwe mu bapasitori bagenzi b’uwo muyobozi.

Benshi mu bayoboke ba ADEPR bari abanyamuryango ba ADSD ngo bashingiye ku gihe bamaze kirenga imyaka 10 iki kibazo bakigaragariza ubuyobozi bw’iri torero ngo bahabwe imigabane yabo ariko ntihagire igikorwa nta cyizere bafite ko izaboneka bityo bagasaba inzego zibitiye ububasha n’ubushobozi kubyinjiramo kuko bishoboka ko hari abashobora kuba barashyize amafaranga y’ishyirahamwe mu mifuka yabo bakirira.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET