Imikino

Alisson Becker ayoboye urutonde rw’ abanyezamu bahenze mu mateka.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma yaho umuzamu wa AS Roma alisson becker agiye mu ikipe ya liverpool Yashyizeho umuhigo wo kuba umuzamu wa mbere uhenze mu mateka y’ umukino w’ amaguru. kuri miliyoni 62 za ma pound niyo liverpool yatanze kuri uyu musore ufite imyaka 25 ukomoka mu gihugu cya Brezil.

Twabateguriye urutonde rw’abazamu 5 bahenze mu mateka y’ umupira w’ amaguru.

5.Bernd Leno - £22m avuye muri Bayer Leverkusen ajya muri Arsenal.

Nyuma yaho arsenal iboneye ko Peter Cech ari kujya mu zabukuru kandi ashobora gusubira no mu ikipe ya chelsea. Arsenal yazanye umusore Bernd Leno avuye muri Bayern Leverkusen kuri milliyoni 22 za ma pound.

4.Francesco Toldo - £25m - avuye muri Fiorentina ajya Internazionale

Francesco Toldo ukomoka mu gihugu cy’ ubutaliyani umwe mu bazamu beza iki gihugu cyagize, yavuye muri Fiorentina ajya muri Internazionale (Inter de milan) mu mwaka wa 2001 kuri miliyoni 25 za ma pound.

Jordan Pickford - £25m - avuye muri Sunderland ajya Everton

Jordan Pickford wanabaye umuzamu wa mbere mu ikipe y’ igihugu cy’ ubwongereza, mu gikombe cy’ isi giherutse kubera mu burusiya yaguzwe miliyoni 25 za ma pound ava muri sunderland ajya muri everton.

3.Gianluigi Buffon - £33m - avuye muri Parma ajya Juventus

Umwe mu bazamu beza isi yagize Gianluigi Buffon yaguzwe akayabo ka miliyoni 33 za ma pound ava muri Parma ajya muri Juventus ku myaka 22 gusa.

2.Ederson - £35m - avuye muri Benfica ajya Manchester City.

Pep Guardiola mu mwaka we wa kabiri mu gutoza ikipe ya manchetser City, ntabwo yashimishijwe n’ umusaruro Claudio Bravo yatanze, bituma agura umusore wakinaga mu ikipe Benefica (Sport Lisboa e Benfica) akayabo ka miliyoni 35 za ma pound.

1.Alisson Becker - £62m - avuye muri AS Roma ajya Liverpool.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!