Alfred Ntakirutimana

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (57)

Imibereho y’abaturage

Rusizi:’’Umuntu asinda icyo asanganywe’’ Munyantwali Alphonse

Hirya no hino mu Rwanda hari abakunze kumvikana biregura ku byaha baba bakoze bavuga ko babitewe no kunywa inzoga kugeza ubwo basinze,gusa bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bugarama w’akarere ka Rusizi bo bagaragaza ko gusinda bitatera umuntu gukora ibyaha runaka ahubwo ko ubikora aba yari abisanganywe bityo bikaba byasemburwa n’inzoga aba yanyoye kimwe nuko ngo hari abashobora kwitwaza inzoga nk’iturufu yo kwiregura. Guverineri w’intara y’iburengerazuba Munyantwali Alphonse avuga ko (...)

Imibereho y’abaturage

Rusizi-Nzahaha: Umugabo yasambanyije abana be abangiza imyanya ndangagitsina.

Umugabo MURWANASHYAKA Gaspard usanzwe ari umushoferi wa Taxi Voiture,utuye mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi , abana be babiri b’abakobwa umwe w’imyaka 11 undi afite imyaka 8,bavuga ko iyo yazaga yasinze yabasambanyaga,akaba yarabitangiye nko mu mezi umunani ashize ubwo umugore we yabasigaga mu rugo akajya kubyara kwa muganga. Aba bana bavuga ko mu gihe se yabasambanyaga, ngo yabihanangirizaga ababwira ko nibaramuka babivuze azabica. Umwana umwe w’imyaka 11 ubyarwa n’umugore wa (...)

Uburezi

Rwanda: HEC yanze kugira icyo ivuga ku banyarwanda babuze "Equivalence" Y’impamyabumenyi zabo.

Mugihe abanyarwanda bize muri kaminuza zo hanze y’u Rwanda iyo barangije basabwa kujyana impamyabumenyi zabo mu nama nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza HEC kugira ngo zihabwe agaciro kangana n’izabize mu Rwanda bimwe bita " EQUIVALENCE" Mu ndimi z’amahanga hari abagaragaza ko hashize imyaka myinshi baratanze ibisabwa byose ariko ngo bategereje ko uru rwego rubasubiza baraheba bityo bikaba bituma batabona akazi mu Rwanda. Ubuyobozi bw’uru rwego bwanze kugira icyo butangaza kuri (...)

Imibereho y’abaturage

Rusizi-Kamatita: Barinubira umuriro bahawe udafite ingufu zihagije.

Abatuye mu mukagari ka Kamatita ko mu murenge wa Gihundwe w’akarere ka Rusizi baravuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ufite ingufu nke ku buryo hari igihe bamwe baba bari gukora bikaba ngombwa ko abandi bahagarika imirimo ikoreshwa amashanyarazi. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu ishami rya Rusizi buvuga ko ikibazo kiri muri aka kagari butakizi ngo cyane ko abayobozi b’iki kigo bataragera muri ako (...)

Uburezi

Nyamasheke: Minisitiri Mutimura yatunguwe n’abarimu badashoboye basaba abandi kubigishiriza.

Tariki ya 20 Nzeri 2018 , Minisitiri Dr. Mutimura Eugene yagiye mu karere ka Nyamasheke abanza kuzenguruka muri bimwe mu bigo by’amashuri nyuma abwira TV/Radio One ko yahasanze ibibazo byinshi kandi birimo iby’ingutu harimo kuba muri aka karere abana baho bakunze gukererwa ishuri ndetse abandi bakarivamo agakomeza avuga ko yanahasanze ikibazo cy’abarimu badashoboye aho usanga umwarimu wigisha isomo ariko yagera hagati agasanga hari bimwe mu bice bigize iryo somo (Chapitre) atumva neza (...)

Ubukungu

Rusizi: Ngo hari abaturage bahawe imirima 10 mu gishanga cya Bugarama badakoresha.

Isaranganya ry’igishanga gihingwamo umuceri cya Bugarama giherereye mu karere ka Rusizi ryakozwe mu mwaka 2011 abari basanzwe bagihingamo bari bafite imirima myinshi yose barayatswe habaho gusaranganya buri muntu asigarana imirima ibiri cyangwa itatu. Abari bashinzwe gusaranganya iyi mirima basabye buri muturage kujya ku murima we maze bakahamusanga bakamubarura gusa nyuma abari basanzwe bahinga muri iki gishanga baje gutungurwa no gusanga bo batari ku rutonde rw’abagomba guhabwa imirima, (...)

Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: abatuye mu midugudu 13 ntibagira ibyangombwa by’ubutaka

Aba baturage batuye mu midugudu 13 yo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bavuga ko bahora babwirwa ko ubu butaka batuyeho ari ubwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bityo bigasa n’aho bo nta burengezira babufite nyamara bo bazi ko ari ubwabo. Uku kubima ibyangombwa byabwo ngo bibagiraho ingaruka zirimo ko hari abatemerewe guhabwa umuriro w’amashanyarazi ndetse bakaba batatanga ubutaka bwaboho ingwate muri banki ngo babe bahabwa inguzanyo nk’abandi bityo mu cyifuzo cyabo bakaba (...)

Imibereho y’abaturage

Rusizi : Bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi muri Nyakabuye.

Abaturage bo mu murenge wa Nyakabuye w’akarere ka Rusizi barasaba leta kubaha amazi meza.Ni nyuma yaho ayo bari barateranyirije imisanzu bakongeraho imiganda ndetse n’amafaranga y’ubudehe ngo yamaze kwegurirwa rwiyemezamirimo.ubuyobozi bw’uyu murenge bwo butangaza ko aba baturage bananiwe kwakira impinduka kuko bari basanzwe bakoresha amazi batishyuye kuri ubu bakaba bari kuyishyuzwa.