Imikino

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda aho abasiganwa berekeje i Huye

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri uyu wa Mbere, Tour du Rwanda irakomereza mu Karere ka Huye aho abasiganwa bagiye guhaguruka mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Ntara y’Amajyepfo ku ntera ya kilometero 120.3.

Abasiganwa barahaguruka saa yine muri Gare ya Kacyiru, mu gihe ibihe bari bukoreshe bitangira kubarwa bageze Nyabugogo.

Iri siganwa riri kuba ku nshuro ya cyenda kuva mu 2009 ribaye mpuzamahanga ryitabiriwe n’amakipe 16 agizwe n’abakinnyi 73 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Nsengimana Jean Bosco ufite agace kabanza ka Tour du Rwanda uri no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iy’uyu mwaka ni we utangira yambaye umupira w’umuhondo.

U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe atatu arimo Team Rwanda, Benediction Club na Les Amis Sportifs. Mu gace ka mbere “Prologue” bitwaye neza barangajwe imbere na Nsengimana Jean Bosco ukinira ikipe y’igihugu akurikirwa na Ndayisenga Valens wa Tirol Cycling Team.

Agace ka Kigali-Huye karimo udusozi hafi tune dutandukanye, hakabamo ahantu hanini ho gutambika ndetse no kumanuka bituma bigorana kumenya umukinnyi wakegukana.

Mu bahabwa amahirwe muri aka gace barimo Areruya Joseph, Umunyarwanda ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Umunya-Colombia Edwin Avila kubera ubushobozi bihariye bwo kuba bashobora guhatana muri ‘sprint’ mu gihe baba barenze agasozi ko ku nzu ndangamurage mbere yo kwinjira mu Mujyi wa Huye aho isiganwa risorezwa.

Biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere agera i Huye kuri Station ya SP aho basoreza saa 13:11 mu gihe yaba yakoresheje nibura umuvuduko wa kilometero 41 ku isaha.

Source: IGIHE.COM

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!