Amahanga

Afurika y’epfo : Hatahuwe umuntu mukuru kuva isi yaremwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umushakashatsi w’umwongereza Ron Clarke n’itsinda ry’abandi bashakashatsi bavumbuye umuntu wabayeho mbere y’abandi ku isi mu gihugu cya Afurika y’epfo. Aba bashakashatsi bagaragaje ko uyu muntu abayeho, hashize imyaka miliyoni eshatu n’ibihumbi maganatandatu.

Ibisigazwa by’uyu muntu wiswe, Little Foot ,byashyizwe ahagaragara tariki ya 6 Ukuboza 2017 nyuma y’imyaka 23 baterateranya amagufwa y’uyu muntu mu mujyi wa Johannesburg dore ko iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa 1994.

Abaye umuntu wabayeho mbere y’abandi ku isi, mu gihe undi wavugwaga ko ari we mukuru wabayeho ku isi yitwaga Lucy wabayeho mu myaka miliyoni eshatu n’ibihumbi maganabiri ,akaba yaravumbuwe muri Etiyopiya.
Umushakashatsi Ron Clarke yabwiye ibiro ntamarakuru by’abafaransa, AFP, ko ashingiye ku menyo y’uyu muntu yasanze Little Foot ari umugore wapfuye afite imyaka 30 y’amavuko muri icyo gihe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!