Amahanga

Afrika yepfo: Ramaphosa yasimbuye Zuma ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Cyril Ramaphosa wari umaze igihe atorewe kuyobora ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri Afrika yepfo niwe Perezida mushya w’iki gihugu. Yasimbuye Jacob Zuma, weguye nyuma y’igitutu amaze igihe yotswa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bikiyongeraho kuba ishyaka rye, ANC ryari riherutse kumutera icyizere ndetse naryo rigafatanya ijwi n’abamusaba kwegura.

Inteko ishinga amategeko yakoze umuhango wo kwemeza Cyril Ramaphosa nka Perezida mushya w’igihugu.

Abagize inteko ishinga amategeko bavuze izina rya Cyril Ramaphosa, Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga abaza niba nta wundi bifuza gushyiraho, habura uvuga, mu kanya gato bahita baririmba bose izina rya Perezida mushya.

Amaze kwemezwa n’inteko ishingamategeko nka perezida w’igihugu abahagarariye amashyaka mu nteko ishinga amategeko bahawe umwanya bagiri icyo bavuga.
Hafi ya bose bahurizaga ku gusaba Perezida Ramaphosa kurandura ruswa, guharanira ubumwe bw’abanya-Afurika y’Epfo, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushaka abazamufasha bashoboye.

Perezida Ramaphosa yashimiye inteko ishinga amategeko n’ishyaka rye icyizere bamugiriye abizeza kuzakorana umuhate no gukorera abaturage kugira ngo atabakoza isoni.

Cyril Ramaphosa yavutse mu 1952, mu Ukuboza 2017 yatsinze Mme Nkosazana Dlamini-Zuma ku mwanya wa Perezida w’ishyaka ANC asimbura Jacob Zuma.
Agiye kuri uyu mwanya mu gihe iki gihugu kitegura amatora ya perezida wa Repubulika mu 2019.

Ishyaka ANC ryashyize igitutu kuri perezida Zuma ngo yegure kuko rishaka kongera kwigarurira imitima y’abanyafrika yepfo ngo rizabashe kongera gutsinda amatora mu mwaka utaha.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano