Imibereho y’abaturage

Nyagatare: Babangamiwe no kwimurwa aho batuye bivugwa ko ari mu rwuri.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu kagari ka Musenyi mu murenge wa Karangazi ho mu karere ka Nyagatare baravuga ko bahanganye n’ikibazo gikomeye cyo kuba amasambu bamaze igihe batuyemo yemwe ngo banafitiye n’ibyangombwa barimo gusabwa kuyimukamo bagashaka ahandi bajya gutura kuko ngo aho batuye hagenewe kuba urwuri.

Benshi muri aba baturage bavuga ko bagiye bagura ubutaka ndetse banahabwa ibyangombwa byerekana ko ubwo butaka bwagenewe ubuhinzi Kugeza ubu ngo bakaba bari bamaze imyaka myinshi babutuyemo banabukoreramo ibikorwa by’ubuhinzi ,Gusa aba baturage ngo batunguwe nuko barimo gusabwa kwimuka aho hantu bakajya gutura ahandi , kuko ngo aho batuye hagenewe urwuri.

Ibi byose kandi ngo bikaba birimo gukorwa hatitawe ku gaciro k’ibikorwa abaturage bahafite, ahubwo ngo bazagaruzwa amafaranga batanze kera bakihagura ,Ibintu aba baturage bavuga ko birimo gukorwa ari akarengane gakomeye dore ko nta handi bafite ho kujya gutura.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko nta cyerekezo bafite cy’ubuzima bwabo bwite ndetse n’imiryango yabo ku buryo ngo bamwe bashobora no kwiyahura cyangwa se bagatorongera Kubera iyo mpamvu rero aba baturage bakaba basaba ko iki kibazo cyasuzumwana ubushishozi n’inzego zose kugira ngo babone igisubizo gikwiye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mupenzi George avuga ko iki kibazo cyatewe n’abantu bahawe amasambu mbere, hanyuma bakaza kugenda bayagurisha kandi yari yaragenewe urwuri . Gusa ngo ibirimo gukorwa biri muri gahunda yo gukoresha ubutaka icyo bwagenewe, cyakora uyu muyobozi nawe yemeza ko gushyira mu bikorwa iyi gahunda bigoye cyane ko hari bamwe bashobora kubirenganiramo.

Ku bw’aba baturage biganjemo abimukira, bo baravuga ko ingaruka zose barimo guhura nazo babona zaragiye ziterwa no kuba hatarabayeho ubugenzuzi ndetse no kudakurikirana neza kw’inzego zagiye zitanga ibyangobwa by’ubutaka ,kugeza ubwo abantu bagenda bahererekanya ubutaka hanyuma ikosa rikaba ribonetse muri iki gihe kandi ngo benshi muri aba baturage nta ruhare babigizemo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!